skol
fortebet

Perezida wa Koreya y’ Epfo wegujwe ku butegetsi yavuye muri Perezidansi, uko byari byifashe

Yanditswe: Sunday 12, Mar 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Koreya y’Epfo, Park Geun-hye, wakuwe ku butegetsi yamaze kuva mu ngoro y’umukuru w’igihugu, nyuma y’iminsi ibiri abacamanza bafashe umwanzuro wo kumuhirika ku butegetsi.
Madamu Park. utaragira icyo atangaza kuri uyu mwanzuro, yageze iwe mu majyepfo y’umurwa mukuru Seoul apeperwa n’abamushyigikiye.
Yakuwe ku butegetsi kubera uruhare rwe mu mahano ya ruswa aregwamo inshuti ye ya hafi, Choi Soon-sil.
Abarwanya madamu Park basaba ko atabwa muri yombi, ndetse n’abamushyigikiye bakoze (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Koreya y’Epfo, Park Geun-hye, wakuwe ku butegetsi yamaze kuva mu ngoro y’umukuru w’igihugu, nyuma y’iminsi ibiri abacamanza bafashe umwanzuro wo kumuhirika ku butegetsi.

Madamu Park. utaragira icyo atangaza kuri uyu mwanzuro, yageze iwe mu majyepfo y’umurwa mukuru Seoul apeperwa n’abamushyigikiye.

Yakuwe ku butegetsi kubera uruhare rwe mu mahano ya ruswa aregwamo inshuti ye ya hafi, Choi Soon-sil.

Abarwanya madamu Park basaba ko atabwa muri yombi, ndetse n’abamushyigikiye bakoze imyigaragambyo ku wa Gatandatu.

Madamu Park ubu yamaze gutakaza ubudahangarwa bwe nk’umukuur w’igihugu ndetse ashobora gukurikiranwa n’ubucamanza ku byaha aregwa ko yemereye madamu Choi kuvana amfaranga mu bigo nabyo bigafatwa neza mu rwego rwa politike.

Abakozi barimo bapakira ibintu mu nzu ya Madamu Park y’amagorofa abiri

Madamu Park yavuye mu ngoro y’umukuru w’igihugu izwi nka "Blue House", nyuma gato ya saa 19:00 ku isaha yo muri Koreya y’Epfo (saa 10:00 ku isaha mpuzamasaha ya GMT) ku Cyumweru nyuma yo gusezera ku bakozi be.

Imodoka nyunshi zamuherekeje iwe mu karere ka Samseong.

Abamushyigikiye bari bateraniye hanze bazunguza amabendera y’igihugu ndetse banaririmba.

Umunyamakuru wa BBC Stephen Evans uri i Seoul avuga ko Madamu Park yari anezerewe anaseka, nta kimenyetso yerekanaga cy’umunyapolitike wandagajwe cyangwa wicuza.

Madamu Park yasubiye mu nzu ye mu karere ka Samseong

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa