skol
fortebet

Perezida wa Koreya ya Ruguru yaragaragaje ko ibihano bifatirwa igihugu cye bitababuza gutera imbere

Yanditswe: Sunday 24, Dec 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Koreya ya Ruguru yavuze ko kuri ubu Isi yose itewe ubwoba n’ ibitwaro by’ ubumara bikorwa na Koreya ya Ruguru.
Mu itangazo ryashyizwe aharagara na repubulika ya Koreya ya Ruguru Perezida wayo Kim Jong UnYagize ati “Koreya ya Ruguru yashyizeho uburyo bw’ intwaro z’ ubumara butuma iba imbogamizi kuri Leta zunze ubumwe z’ Amerika. Ibi nta wubishidikanyaho mu Isi”
Nk’ uko byatangajwe n’ ibiro ntaramakuru bya Koreya ya Ruguru Perezida Kim Jon Un yakomeje agira ati “Nubwo Koreya ya Ruguru (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Koreya ya Ruguru yavuze ko kuri ubu Isi yose itewe ubwoba n’ ibitwaro by’ ubumara bikorwa na Koreya ya Ruguru.

Mu itangazo ryashyizwe aharagara na repubulika ya Koreya ya Ruguru Perezida wayo Kim Jong UnYagize ati “Koreya ya Ruguru yashyizeho uburyo bw’ intwaro z’ ubumara butuma iba imbogamizi kuri Leta zunze ubumwe z’ Amerika. Ibi nta wubishidikanyaho mu Isi”

Nk’ uko byatangajwe n’ ibiro ntaramakuru bya Koreya ya Ruguru Perezida Kim Jon Un yakomeje agira ati “Nubwo Koreya ya Ruguru yafatiwe ibihano mpuzamahanga nta gushidikanya yateye imbere mu buryo bukomeye. Ku bw’ ibi byose abategetsi ba Leta zunze ubumwe z’ Amerika barimo gutegura gukubita ibirindiro by’ ingabo za Koreya ya Ruguru”

Ibitangazamakuru byo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu mezi make ashize byatangaje ko Amerika irimo gutegura igisirikare ngo igabe ibitero kuri Koreya ya Ruguru.

Nubwo muri aya mezi habayeho guterana amagambo hagati ya Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump na mugenzi wa Koreya ya Ruguru bigatuma benshi bakeka ko Amerika iri hafi kurasa Koreya ya Ruguru byarangiye Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Rex Tillerson, avuze ko Amerika izakomeza gushakisha uburyo ikemura ikibazo cy’ intwaro z’ ubumara ifitanye na Koreya ya Ruguru kugeza iki kibazo kibonewe umuti mu nzira y’ ibiganiro. Perezida Trump ntabwo yemeranyije na Tillerson kuri aya magambo.

Hashize iminsi mike Koreya ya Ruguru yongeye gukomanyirizwa ku isoko mpuzamahanga. Mu bihugu byakomanyirije Koreya ya Ruguru harimo na Burkina Faso yabikoze nyuma y’ uko Amerika iyitunze urutoki kukwakira ibicuruzwa bivuye muri Koreya ya Ruguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa