skol
fortebet

Perezida wa Philipine yasenye imodoka z’ imingara

Yanditswe: Saturday 10, Feb 2018

Sponsored Ad

Perezida Rodrigo Duterte yarahagaze arebera uko imodoka zihenze zangizwa nk’ uko yari yabitege. Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2018.
Gusenya izi modoka z’ imingara byahuriranye no kwizihiza isabukuru y’ ibiro bya gasutamo ya Philippine ikigo Duterte avuga ko cyamunzwe na ruswa.
Perezida Duterte ngo ashaka ko amafaranga agura izi modoka yajya akoreshwa mu gahunda za Leta ayoboye. Imodoka 30 zasenywe zifite agaciro nka miliyoni 1 n’ ibihumbi by’ amadorali y’ Amerika ni ukuvuga (...)

Sponsored Ad

Perezida Rodrigo Duterte yarahagaze arebera uko imodoka zihenze zangizwa nk’ uko yari yabitege. Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2018.

Gusenya izi modoka z’ imingara byahuriranye no kwizihiza isabukuru y’ ibiro bya gasutamo ya Philippine ikigo Duterte avuga ko cyamunzwe na ruswa.

Perezida Duterte ngo ashaka ko amafaranga agura izi modoka yajya akoreshwa mu gahunda za Leta ayoboye. Imodoka 30 zasenywe zifite agaciro nka miliyoni 1 n’ ibihumbi by’ amadorali y’ Amerika ni ukuvuga miliyari na miliyoni 20 mu mafaranga y’ u Rwanda(1 020 000 000).

Izi modoka zimwe zasenyewe mu cyambu cya Manille zirimo Lexus ES300 1996, BMW Alpina, Honda Odyssey, mini Pajero, Mazda Roadster, Mitsubishi MMC, Toyota SW Towage Noah, Corvette Stingray, Mercedes-Benz S550 2007, Ford Explorer Base 3.5L, Nissan 350Z, 1995 Mercedes-Benz C280, BMW 745, BMW 745Li, Hyundai Equus JS350, Audi A6 CUATRO, BMW Z4, Jaguar Type S,Pajero.

Perezida Duterte kandi nyuma yo gusenya izo modoka akoresheje ikimashini kimenyereweho gusenya amazu (bulldozer) yaburijemo isoko ryo kugura muri Canada kajugujugu 16 zifite agaciro ka miliyoni 235 z’ amadorali y’ Amerika.

Duterte yasabye igisirikare cya Philipine gucisha umurongo mu masezerano yo kugura izo kajugujugu muri Canada avuga ko iyo uguze intwaro muri Canada cyangwa muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika bagushyira amabwiriza.


Src: Afrikmag na Radio Canada

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa