Kigali

Perezida Duterte wa Philippines yahaye uburenganzira Polisi bwo kwica ubasagariye

Amakuru   Yanditswe na: Renzaho Ferdinand 29 August 2017 Yasuwe: 780

Perezida wa Philippines Rodrigo Duterte yabwiye abapolisi kwica umuntu wese ushatse kubarwanya, mu gihe baba bagiye kumuta muri yombi.

Reuters ibiro ntaramakuru by’abongereza byatangaje ko kuri uyu wa mbere aribwo President Rodrigo Duterte yabwiye inzego za polisi kwica abantu bose bashaka kubarwanya mu gihe baba bagiye gutabwa muri yombi, aba bantu yabise ’Ibigoryi’.

Ni nyuma y’uko hari urubyiruko rwari rumaze iminsi ibiri rushishikariza abandi kujya mu mihanda mu rwego rwo kurwanya intambara ya Duterte yo kurwanya ibiyobyabwenge bavuga ko ihutaza. Abantu babarirwa muri 200 nibo bari bigabije imihanda nyuma y’uko hari mugenzi wabo wari wishwe azizwa gucuruza ibiyobyabwenge.

Abantu 1,000 kandi biganjemo, ababikira, abapadiri n’abana nibwo ku wagatandatu w’icyumweru gishize, bari bitabiriye umuhango wo gushyingura uwari wishwe azizwa gucuruza ibiyobyabwenge bihita binatangiza urugendo rwo kurwanya campaign ya Duterte yo kurwanya ibiyobyabwenge ahutaza.

Duterte yatangije intambara yo kurwanya ibiyobyabwenge kuva yajya ku butegetsi mu kwa gatandatu k’umwaka ushize, aho no mu kwiyamamaza kwe atahwemaga kugaragaza ko azakoresha ingufu zose mu kurwanya ibyaha n’ibiyobyabwenge.

Abantu ibihumbi bamaze kuvutswa ubuzima, abandi benshi barahohotewe bikomeye, gusa imiryango mpuzamahanga irengera ikiremwamuntu ntihwema kunenga uyu muperezida.

Mu munsi ishize, Perezida wa Philippine,Rodrigo Duterte yigereranyije na Adolf Hitler, avuga ko yakwishimira kwica miliyoni eshatu z’abanywi b’ibiyobyabwenge n’abanyabyaha nk’imwe mu nzira imwe rukumbi yo kurangiza ikibazo.

Duterte yagiye ku butegetsi tariki ya 30 Kamena nyuma yo gutsinda amatora muri Gicurasi.Yari yiyemeje ko ruswa n’ibiyobyabwenge azabigira amateka mu gihugu cye, nk’uko VOA yabitangaje.

Author : Renzaho Ferdinand

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Tanzania: Abapolisi 6 bakurikiranyweho kurasa mu mutwe umunyeshuri

Abapolisi batandatu batawe muri yombi muri Tanzania bakurikiranyweho iraswa...
19 February 2018 Yasuwe: 607 0

Uwahaye ‘PHD’ Grace Mugabe yatawe muri yombi

Ku wa 10 Mutarama, 2018 nibwo Urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Zimbabwe...
17 February 2018 Yasuwe: 1141 0

Abasirikare 6 ba Congo biciwe mu mirwano yazihuje n’ingabo z’u...

Abasirikare batandatu ba Republika iharanira demokrasi ya Kongo biciwe mu...
16 February 2018 Yasuwe: 5546 0

Ibintu 7 bitazibagirana kuri Jacob Zuma ubaye uwa 3 wegujwe nta maraso...

Jacob Zuma w’ imyaka 75 y’ amavuko ubaye Perezida wa 3 wo muri Afurika...
16 February 2018 Yasuwe: 3087 0

Ministri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubuholandi ushinjwa kubeshya yeguye

Kuri uyu wa 14 Gashyantare, 2018 Ministiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ubuholandi...
16 February 2018 Yasuwe: 507 0

Morgan Tsvangirai wigeze kuba Minisitiri w’ Intebe wa Zimbabwe...

Umukuru w’ abatavuga n’ ubutegetsi bwa Zimbabwe Morgan Tsvangirai yitabye...
15 February 2018 Yasuwe: 950 0