skol
fortebet

Perezida wa Turukiya: Isi igomba kwemeza Yeruzalemu nk’umurwa mukuru wa palestine

Yanditswe: Thursday 14, Dec 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan yasabye ibihugu byiganjemo Abayisilamu kwemera Yeruzalemu nk’"umurwa mukuru wa leta ya Palestine" wigaruriwe.
Mu ijambo yabwiye ikoraniro ry’abategetsi b’ibihugu by’Abayisilamu, yavuze ko icyemezo cya Amerika cyo kwemera umujyi wa Yeruzalemu nk’umurwa wa Isiraheli nta gaciro gifite.
Bwana Erdogan yongeye gushinja Isiraheli kuba ’leta y’iterabwoba’.
Umuyobozi wa Palestine Mahmoud Abbas yavuze ko Amerika "yivanye mu buryo bwo kuba yagira uruhare mu (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan yasabye ibihugu byiganjemo Abayisilamu kwemera Yeruzalemu nk’"umurwa mukuru wa leta ya Palestine" wigaruriwe.

Mu ijambo yabwiye ikoraniro ry’abategetsi b’ibihugu by’Abayisilamu, yavuze ko icyemezo cya Amerika cyo kwemera umujyi wa Yeruzalemu nk’umurwa wa Isiraheli nta gaciro gifite.

Bwana Erdogan yongeye gushinja Isiraheli kuba ’leta y’iterabwoba’.

Umuyobozi wa Palestine Mahmoud Abbas yavuze ko Amerika "yivanye mu buryo bwo kuba yagira uruhare mu biganiro by’amahoro".

Yagize ati: "Ntituzemera uruhare urwo ari rwo rwose rwa Amerika mu nzira y’amahoro. Yerekanye aho ibogamiye kuri Isiraheli."

Ukwemera umujyi wa Yeruzalemu gushingiye ku ngingo y’ikibazo cya Isiraheli na Palestine.

Uyu mujyi uhuriweho n’amadini atatu akomeye ari yo Isilamu, Abakirisitu ndetse n’Abayahudi.

Isiraheli yigaruriye ubugenzuzi bwawo mu mwaka wa 1967 wayoborwaga na Yorudaniya mbere y’intambara yo mu BUrasirazuba bwo Hagati. Ubu Isiraheli ifata Yeruzalemu nk’umujyi wayo.

Ubwigenge bwa Isiraheli kuri Yeruzalemu ntibwemewe n’umuryango mpuzamahanga ndetse ibihugu byose bifite ambasade zabyo mu mujyi wa Tel Aviv. Ariko perezida Donald Trump yavuze ko ambasade yayo ishobora kuzimukira i Yeruzalemu.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa