skol
fortebet

Putin yavuze ko Koreya ya Ruguru yakwemera ikarisha ibyatsi ariko igakomeza gukora intwaro

Yanditswe: Tuesday 05, Sep 2017

Sponsored Ad

Perezida Vladimir Vladimirovich Putin w’Uburusiya, yatangaje ko umugambi wa Koreya ya Ruguru wo gukora intwaro kirimbuzi idashobora kuwuhagarika uko byagenda kose, ngo yakwemera ikarisha n’ibyatsi ariko igakomeza gahunda bihaye.
Ibi Putin yabigarutse mu nama ihuza ibihugu bifite ubukungu buteye imbere, ari byo Brazil, Uburusiya, Ubuhinde, Ubushinwa na Africa y’Epfo ibera ahitwa Xiamen, mu Bushinwa.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 03 Nzeri 2017, Koreya ya Ruguru yongeye kugerageza (...)

Sponsored Ad

Perezida Vladimir Vladimirovich Putin w’Uburusiya, yatangaje ko umugambi wa Koreya ya Ruguru wo gukora intwaro kirimbuzi idashobora kuwuhagarika uko byagenda kose, ngo yakwemera ikarisha n’ibyatsi ariko igakomeza gahunda bihaye.

Ibi Putin yabigarutse mu nama ihuza ibihugu bifite ubukungu buteye imbere, ari byo Brazil, Uburusiya, Ubuhinde, Ubushinwa na Africa y’Epfo ibera ahitwa Xiamen, mu Bushinwa.

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 03 Nzeri 2017, Koreya ya Ruguru yongeye kugerageza ikindi gisasu cyo mu bwoko bwa ’hydrogen bomb’,kirusha imbaraga ibindi byose yakoze kuburyo kirenze icyarimbuye umujyi wa na Gasaki na Hiroshima.

Ku wa mbere tariki ya04 Leta zunze ubumwe za Amerika yahise itumizaho inama y’igitaraganya kugirango yigire hamwe ibihano bigomba gufatirwa iki gihugu kidakozwa ibyo guhagarika gucura intwaro kirimbuzi.

Icyo gihe kandi Amerika yavuze ko yiteguye kugeza kuri UN imyanzuro ikubiyemo ibihano bigomba gufatirwa iki gihugu. Putin wabaye mu rwego rw’ubutasi rw’u Burusiya, yatangaje ko uko iminsi yicuma ari nako ibikorwa bya gisikare byo kurata intwaro ibihugu bitunze bikomeje kwiyongera.

Yakomeje avuga ko ikibazo cya Koreya ya Ruguru gikwiye kurebegwa mu indoregwamu y’ibiganiro kurusha uko amahanga akwiye guhorana ahanganye.Uyu mugabo ukunze kugaragazwa nk’umuyobozi ufite ubudahangarwa bw’umubiri; yanavuze ko ibi bikorwa by’ibisasu biri gukorwa bishobora kuzoreka isi.

Igihugu cy’ Ubushinwa cyavuzweho gushyigikira umugambi wa Koreya ya Ruguru yasabye abarebwa n’iki kibazo gutangiza ibiganiro.

Ambasaderi wa Korea ya Ruguru muri UN, Han Tae-song, yavuze ko ingamba zo kwirinda ziherutse kugaragazwa n’igihugu cye yari impano yagenewe Leta zunze Ubumwe za America.

Ati “America izakira izindi mpano ziturutse mu gihugu cyanjye igihe cyose izakomeza gutsimbarara ku bikorwa by’ubushotoranyi no gukora ibikorwa bigamije gushyira igitutu kuri Korea ya Ruguru.”

Yakomeje avuga ko ibikorwa bya Koreya ya Ruguru ntacyo bitwaye kandi ko ibihano byose byafatwa na Amerika ntacyo byatanga. Putin mu magambo ye ari mu nama, yagize ati “Bakwemera bakarisha ibyatsi aho kureka ibikorwa byo gukora intwaro kirimbuzi, keretse igihe bazumva batekanye. Ubwo ibyo byazana umutekano? Kubahiriza amategeko mpuzamahanga. Tugomba gushyira imbere ibiganiro ku mpande zose zirebwa n’ikibazo.”

Kuri Twitter Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Korea ya ruguru ishobora guhanishwa ibihano bikarishye by’ubukungu birimo guhagarika ubuhahirane n’igihugu icyo aricyo cyose gihahirana na Korea mu gihe ibyo bihugu bidahagaritse guhahirana nayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa