skol
fortebet

Putin yiteguye kongera kwiyamamaza, imyaka 18 mu buyobozi

Yanditswe: Wednesday 06, Dec 2017

Sponsored Ad

Perezida Vladimir Vladimirovich Putin (Vladimir Putin) w’ imyaka 62 w’Uburusiya yatangaje ko aziyamamariza indi manda y’imyaka itandatu mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa gatatu k’umwaka utaha wa 2018.
Uyu mugabo ni Perezida w’u Burusiya kuva muri 2000, ni umwe mu baperezida batinyitse ku isi ndetse wananditse amateka kubera imbaraga yongereye mu gisirikare cy’u Burusiya cyari gitangiye gucika intege ku rwego rw’isi.
Putin wavukiye i Leningrad mu 1952, mu myaka 18 ishize, (...)

Sponsored Ad

Perezida Vladimir Vladimirovich Putin (Vladimir Putin) w’ imyaka 62 w’Uburusiya yatangaje ko aziyamamariza indi manda y’imyaka itandatu mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa gatatu k’umwaka utaha wa 2018.

Uyu mugabo ni Perezida w’u Burusiya kuva muri 2000, ni umwe mu baperezida batinyitse ku isi ndetse wananditse amateka kubera imbaraga yongereye mu gisirikare cy’u Burusiya cyari gitangiye gucika intege ku rwego rw’isi.

Putin wavukiye i Leningrad mu 1952, mu myaka 18 ishize, yabaye perezida, ministiri w’intebe yongera na none agaruka ku mwanya wa perezida nk’uko Ijwi ry’Amerika ribitangaza.

Icyemezo cy’uko azongera kwiyamamaza yagitangarije mu ruganda rw’amamodoka ruri ahitwa Nizhny Novgorod.

Nubwo kugeza ubu ntakigaragaza ko ashobora kuzatsindwa, ubutegetsi bwe bumaze iminsi bushinjwa ruswa ikabije no kutagira icyo akora mu gufasha gukemura ibibazo by’ubukene byugarije abaturage benshi batuye Uburusiya.

Nubwo biri uko, ibipimo bigaragaza ko Putin w’imyaka 65, akunzwe ku rugero rwa 80 ku ijana. Abamushyigikiye bemeza ko Uburusiya bwagarukanye agaciro n’icyubahiro bwahoranye ubwo bwigaruriraga akarere ka Crimea.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa