Kigali

Putin yiteguye kongera kwiyamamaza, imyaka 18 mu buyobozi

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 6 December 2017 Yasuwe: 580

Perezida Vladimir Vladimirovich Putin (Vladimir Putin) w’ imyaka 62 w’Uburusiya yatangaje ko aziyamamariza indi manda y’imyaka itandatu mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa gatatu k’umwaka utaha wa 2018.

Uyu mugabo ni Perezida w’u Burusiya kuva muri 2000, ni umwe mu baperezida batinyitse ku isi ndetse wananditse amateka kubera imbaraga yongereye mu gisirikare cy’u Burusiya cyari gitangiye gucika intege ku rwego rw’isi.

Putin wavukiye i Leningrad mu 1952, mu myaka 18 ishize, yabaye perezida, ministiri w’intebe yongera na none agaruka ku mwanya wa perezida nk’uko Ijwi ry’Amerika ribitangaza.

Icyemezo cy’uko azongera kwiyamamaza yagitangarije mu ruganda rw’amamodoka ruri ahitwa Nizhny Novgorod.

Nubwo kugeza ubu ntakigaragaza ko ashobora kuzatsindwa, ubutegetsi bwe bumaze iminsi bushinjwa ruswa ikabije no kutagira icyo akora mu gufasha gukemura ibibazo by’ubukene byugarije abaturage benshi batuye Uburusiya.

Nubwo biri uko, ibipimo bigaragaza ko Putin w’imyaka 65, akunzwe ku rugero rwa 80 ku ijana. Abamushyigikiye bemeza ko Uburusiya bwagarukanye agaciro n’icyubahiro bwahoranye ubwo bwigaruriraga akarere ka Crimea.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Burundi: Abahoze ari abaperezida birukanywe muri sena

Abagabo batatu bigeze kuyobora u Burundi, babarizwaga muri Sena y’u Burundi...
19 June 2018 Yasuwe: 2862 1

Jean Pierre Bemba yemerewe gusubira mu gihugu cye

Leonard She Okitundu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika...
18 June 2018 Yasuwe: 921 0

Imvugo y’ Umudepite w’Umurusiya wasabye abagore kutaryamana n’abagabo...

Mu gihe yerekeje amaso y’ abanyamahanga yerekejwe mu gihugu cy’ Uburusiya...
15 June 2018 Yasuwe: 1435 0

Perezida wa Koreya ya Ruguru na Mushiki we beretse isi ko batoroshye...

Perezida wa Koreya ya Ruguru. Kim Jong Un yeretse abatuye Isi ko atizera...
13 June 2018 Yasuwe: 8081 0

Uko Isi yiriwe tariki 12 Kamena 2018 [AMAFOTO]

Mu nshamake y’ uko Isi yiriwe kuri uyu 12 Kamena 2018 harimo ibyo Perezida...
12 June 2018 Yasuwe: 2281 0

Igihe cyageze Trump na Kim barahura [AMAFOTO]

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump na Perezida wa Koreya...
12 June 2018 Yasuwe: 1772 0