skol
fortebet

Raila Odinga ararahirira kuyobora Kenya, bisi zari zijyanye abayoboke aho arahirira polisi yazihagaritse

Yanditswe: Tuesday 30, Jan 2018

Sponsored Ad

Amabisi atatu yari atwaye abayoboke b’ ihuriro ry’ amashyaka atavuga rumwe n’ umutegetsi bwa Kenya bava I Mombasa berekeza mu mugi wa Nairobi ahabera umuhango w’ irahira rya Raila Odina yaharitswe na polisi y’ iki gihugu nk’ uko amakuru aturuka muri iki gihugu abivuga.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mutarama nibwo biteganyijwe ko Raila Odinga umuyobozi w’ abatavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Uhuru Kenyatta arahirira kuyobora iki gihugu.
Polisi ya Kenya ivuga ko izi bisi zahagaritswe saa cyenda z’ (...)

Sponsored Ad

Amabisi atatu yari atwaye abayoboke b’ ihuriro ry’ amashyaka atavuga rumwe n’ umutegetsi bwa Kenya bava I Mombasa berekeza mu mugi wa Nairobi ahabera umuhango w’ irahira rya Raila Odina yaharitswe na polisi y’ iki gihugu nk’ uko amakuru aturuka muri iki gihugu abivuga.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mutarama nibwo biteganyijwe ko Raila Odinga umuyobozi w’ abatavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Uhuru Kenyatta arahirira kuyobora iki gihugu.

Polisi ya Kenya ivuga ko izi bisi zahagaritswe saa cyenda z’ igicuku zirimo abayoboke 82 barimo abana 10 badafite amarangamuntu, ngo muri abo 82 abenshi ni abagore.

Polisi y’ iki gihugu yatangaje ko abo bagenza bashobora kugenza imbere y’ inkiko bashinjwa kwica amategeko y’ umuhanda.

Saa mbili za mu gitondo nibwo aya mabisi yarekuwe, nyuma yo kurekurwa abashoferi baya mabisi babwiye Dail nation dukesha iyi nkuru ko barimo kwerekeza I Mombasa aho bari baturutse.

Iki kinyamakuru gifite amakuru avuga ko pulake z’ izi bisi zahawe abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda ngo aho bazibona bazihagarike.

Ubutegetsi bwa Perezida Uhuru Kenyatta bwo bwemeje ko uku kurahira kutazaba ndetse kunyuranije n’amategeko, bityo ko hazakoreshwa imbaraga ngo iki gikorwa ntikibe.

Norman Magaya umuyobozi mukuru wa NASA yabwiye KTN ko ibirori byo kwakira indahiro ya Odinga byamaze gutegurwa neza.

Yavuze ko NASA yateguye ko iyi ndahiro izabera mu gace ka Uhuru Park, kandi ngo yateguye uyu munsi nyuma yo kumenya ko nta bindi bikorwa bizahabera nk’uko leta yo yabitangaje.

Uyu muyobozi yamaganye amakuru yavuzwe n’ubuyobozi bwa Nairobi ko Uhuru Park izakoreshwa kuri uwo munsi.
NASA ngo izarahiza Raila Odinga nka Perezida, na Kalonzo Musyoka nka Visi Perezida.

Umuyobozi wa polisi y’ umugi wa Nairobi Japheth Koome ya Nairobi, yatangaje ko nta nama n’imwe igomba kubera mu gace ka Uhuru Park.

Odinga agiye kurahira mu gihe mu Gushyingo umwaka ushize, Uhuru Kenyatta yarahiriye kuyobora Kenya, ni umuhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu barenga 10, barimo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Kenyatta yagiye kuri uyu mwanya nyuma yo gutsinda amatora yasubiwemo tariki ya 26 Ukwakira aho yagize amajwi arenga 98%.
Mu matora yari yabanje, Komisiyo y’amatora yari yemeje ko Uhuru Kenyatta yatsinze Raila Odinga ku majwi 54,27%, mu gihe Odinga yari yagize 44,74%.
Gusa Odinga yanze iki cyemezo, avuga ko habayeho kwiba amajwi, ahita anatanga ikirego mu Rukiko.

Nyuma yo gusubirishamo amatora, Odinga yanze kuyitabira ahubwo avuga ko ari we mukuru w’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa