skol
fortebet

Raila Odinga yatangaje itariki nshya azarahiriraho

Yanditswe: Monday 08, Jan 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, NASA, ubwo yizihazaga isabukuru ye y’ amavuko yatangaje we n’Umwungirije, Kalonzo Musyoka, bazarahira nk’abayobozi b’igihugu ku wa 30 Mutarama 2018.
Ibi abayobozi ba Nasa babitangarije muri gare ya Kakamega, kuri uyu wa 7 Mutama 2018, umunsi Raila Odinga.
Nk’ uko televiziyo NTV yabitangaje ngo abayoboke ba Raila Odinga baramutunguye bamukorera ibirori byo kwizihiza isabukuru y’ amavuko y’ imyaka 73.
Abayobozi b’iri huriro (...)

Abayobozi b’iri huriro baherutse gutangaza ko kurahira bitazaterwa n’inyota bafitiye ubutegetsi ko ahubwo ari ugushaka ubutabera mu matora n’impinduka.
Odinga yabwiye abayoboke be ko hari ingingo eshanu barimo gutegura bifuza ko zashyirwa mu bikorwa mbere y’uko barahira.

Yagize ati “Ubu dufite igenamigambi, ntabwo ari ugutwara Bibiliya gusa, tugomba kugira igenamigambi nyuma ya Bibiliya kuko ntidushaka kuba nka Kizza Besigye warahiye adafite igenamigambi.”

Yakomeje asobanura ko bazibanda ku mavugurura mu matora, ubwigenge bw’ubutabera, impinduka muri polisi zituma ireka gukoresha imbaraga igatanga serivisi, kwegereza abaturage ubuyobozi no kubaka inzego z’imiyoborere.

Umusenateri uhagarariye Bungoma, akaba n’Umuyobozi w’ishyaka, Ford-Kenya, Moses Wetang’ula, yavuze ko Nasa irimo gushyira imbaraga mu irahira ry’abayobozi bayo kugira ngo abanya-Kenya batigeze bagira uruhare mu matora ya Perezida yasubiwemo ku wa 26 Ukwakira 2017, babashe kugira aho bibona.

Umuyobozi wa ANC, Musalia Mudavadi, yemeza ko abanya-Kenya bari mu kababaro gakomeye k’amatora yibwe nkuko Daily Nation yabyanditse.

Yagize ati “Turarwana intambara y’amatora akozwe mu butabera. Raila na Kalonzo ni ibimenyetso by’urugamba rwacu rw’impinduka mu gihugu kandi intego yacu ni uko habaho amavugurura mu matora azadusubiza muri demokarasi.”

Odinga yatsinzwe na Uhuru Kenyatta mu matora yabaye muri Kanama 2017, aregera urukiko rw’ikirenga rutesha agaciro ibyayavuyemo.

Mu matora yakurikiyeho mu Ukwakira Odinga yanze kuyitabira avuga ko atizeye ibizayavamo, Uhuru yiyamamaza wenyine aratsinda, anarahirira kuyobora igihugu. Tariki 12 Ukuboza 2017 Odinga yari yatangaje ko azarahira ariko aza kubisubika ku munota wa nyuma.

Intumwa nkuru ya Leta ya Kenya, Githu Muigai, iherutse gutangaza ko Odinga narahira azafatwa nk’umugambanyi. Odinga yamusubije ko ibyo ari iterabwoba ridashobora kumubuza kurahira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa