Kigali

RDC: Imfungwa 3 zishwe n’inzara muri gereza ya Rutshuru

Amakuru   Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 14 September 2017 Yasuwe: 455 0

Muri gereza ya Rutshuru i ‘Prison centrale de Rutshuru’ iherereye muri Kivu y’Amajyaraguru hapfiriyemo imfungwa 3 bishwe n’inzara.

Radiyo Okapi yatangaje ko izo mfungwa zashizemo umwuka mu mpera z’icyumweru dusoje.

Ni mu gihe umuyobozi wa teritwari ya Rutshuru we yemeje aya makuru kuri uyu wa 12 Nzeri uyu mwaka.

Uyu muyobozi yanaboneyeho gutangaza ko hashize igihe kinini ibibwa bishize muri iyi gereza, ngo imfungwa zibayeho nabi kugeza ubu.

Ibibazo by’ibiribwa muri gereza zo muri Congo byakomeje gukurura umwuka mubi mu bashinzwe umutekano wa gereza ndetse n’abo bashinjwe kurinda; byakurikiwe no gutoroka kwa bamwe.

Muri gereza nkuru ya Bukavu muri Nyakanga imfungwa 20 zaratorotse, mbere yaho gato muri Gicurasi imfungwa zisaga 4,000 zatorotse Gereza ya Makala y’i Kinshasa, no muri Kivu y’Amajyaruguru izindi mfungwa zigera muri 900 zitoroka gereza Nkuru ya Kangwayi muri Beni.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Burundi: Capt Kamurari yashyinguwe

Capt. Kamurari Nicodeme , wahoze mu gisirikare cy’u Burundi akaba azwiho...
22 September 2017 Yasuwe: 1690 0

Ijambo rya Trump muri Loni ryanenzwe

Ijambo rya mbere perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump...
20 September 2017 Yasuwe: 2506 0

Amerika yakomoreye Abanyasudani badafite ibyangombwa

Guverinoma ya Amerika yakomoreye Abanyasudani, bari ku rutonde rw’abimukira...
20 September 2017 Yasuwe: 789 0

Perezida Trump yaburiye Koreya ya Ruguru ngo ibangamiye umutekano wa...

Inama rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye yatangiye imilimo yayo kuri uyu...
20 September 2017 Yasuwe: 695 0

Kenya: Abafaransa binjiye mu matora, itariki y’amatora ishobora...

Sosiyete y’Abafaransa yumvikanye n’igihugu cya Kenya kuburyo bushya...
19 September 2017 Yasuwe: 1673 0

J.Kagame yagarutse ku ihungabana rikomeye bamwe mu banyarwanda bahuye naryo...

Kuri uyu wa 18 Nzeri 2017 Madame Jeannette Kagame yatanze ikiganiro mu...
18 September 2017 Yasuwe: 925 0