skol
fortebet

RDC: Umukandida ushyigikiwe na Perezida Kabila yafatiwe ibihano

Yanditswe: Thursday 01, Nov 2018

Sponsored Ad

Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi wafashe icyemezo cyo kugumishaho ibihano wafatiye bamwe mu bategetsi bo hejuru ba Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, barimo na Emmanuel Ramazani Shadary, umukandida-perezida ushyigikiwe na Perezida Joseph Kabila w’iki gihugu.

Sponsored Ad

Abari mu murwa mukuru Kinshasa bavuganye na BBC, bavuze ko ibi bihano bishya kuri Bwana Shadary n’abandi bategetsi 15 ba Kongo byitezwe gutangira ku itariki ya 12 y’ukwezi kwa cumi na kabiri, habura iminsi ngo amatora ya perezida yagiye atinzwa abe.

Bwana Shadary yahoze ari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Kongo.

Minisiteri yari ayoboye ni yo yagenzuraga inzego z’umutekano zagiye ziburizamo imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi guhera mu mwaka wa 2016 kugera mu mwaka ushize wa 2017, bamwe muri bo bakahapfira.

Ku ikubitiro, Bwana Shadary yari yafatiwe ibihano kubera uruhare ashinjwa kuba yaragize muri ibyo bikorwa.

Ikusanyabitekerezo ryatangajwe ku wa kabiri n’ikigo Congo Research Group cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, rigaragaza ko Bwana Shadary, umukandida w’urugaga rw’amashyaka ari ku butegetsi, aza inyuma y’abandi bakandida babiri b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Rigaragaza ko mu bafite amahirwe yo gutsinda amatora ateganyijwe ku itariki ya 23 y’ukwezi kwa cumi na kabiri uyu mwaka, Bwana Shadary aza inyuma y’abakandida-perezida Félix Tshisekedi w’ishyaka UDPS uri ku isonga, na Vital Kamerhe w’ishyaka UNC umugwa mu ntege.

Ibihugu byose 28 bihuriye mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi byemeje ibyo bihano. Birimo kubuzwa kubitembereramo no gufatira imitungo ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa