skol
fortebet

RDC yamaganye amashusho yerekana uko abakozi ba Loni biciwe I Kasayi

Yanditswe: Tuesday 25, Apr 2017

Sponsored Ad

Uyu ni Lambert Mende, umuvugizi wa Leta ya Congo
Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo yamaganiye kure amashusho yatangajwe n’umuryango w’Abibumbye agaragaza iyicwa ry’ impuguke ebyiri za Loni ziherutse kwicirwa mu ntara ya Kasaï muri icyo gihugu.
Ibi bibaye nyuma y’uko, ONU igaragaje amashusho y’abantu barindwi bitwaje imihoro, inkoni n’umwe ufite imbunda ubwo bakoraga ikiziga kuri aba bazungu 2 barimo Michael Sharp w’Umunyamerika ndetse na Zaida Catalan, umunyaswede uba muri Chili, (...)

Sponsored Ad

Uyu ni Lambert Mende, umuvugizi wa Leta ya Congo

Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo yamaganiye kure amashusho yatangajwe n’umuryango w’Abibumbye agaragaza iyicwa ry’ impuguke ebyiri za Loni ziherutse kwicirwa mu ntara ya Kasaï muri icyo gihugu.

Ibi bibaye nyuma y’uko, ONU igaragaje amashusho y’abantu barindwi bitwaje imihoro, inkoni n’umwe ufite imbunda ubwo bakoraga ikiziga kuri aba bazungu 2 barimo Michael Sharp w’Umunyamerika ndetse na Zaida Catalan, umunyaswede uba muri Chili, bafabapfuka ibitambaro mu maso hanyuma bakabica, bakabajugunya mu cyobo rusange kirimo n’abandi bantu batandukanye bishwe.

Iyi video yerekanywe bwa mbere ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, yongeye kwerekwa itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Mata. Ibintu bitavuzweho rumwe n’abari muri Guverinoma ya Congo kuko iyo videwo ari ibinyoma.

Umuvugizi wa Leta ya Congo, Lambert Mende yabwiye ibiro ntaramakuru by’ Abafaransa AFP ko ayo mashusho atari umwimerere.

Yagize ati “Ni ibintu bidafite agaciro. Ninde se wagiye gufata ariya mashusho y’ubwicanyi?”

Mende yakomeje avuga ko ariya ari amashusho yakozwe n’umuntu ku giti cye agashyirwamo amakabyankuru nk’uko bikorwa muri za filimi za Rambo n’izindi bityo ko nta ho umuntu yahera abyizera.

Aya mashusho yateje impaka mu bayobozi ndetse akaba yanakwirakwijwe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko yafashwe ku itariki ya 11 Gashyantare uyu mwaka, mu mashyamba ya Kongo ubwo hanemezwa ko habereye imirwano ikaze yahitanye ababarirwa hagati ya 50 n’ijana.

Iyi mirwano yaguyemo abasivili benshi yatewe n’uko umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro wa Kamwina Nsapu wari uherutse kwicwa n’ingabo za kongo bityo uyu mutwe ukaba warakoze ubu bwicanyi mu rwego rwo kwihorera, ari na bwo aba bazngu bari mu bushakashatsi bicwaga bakajugunywa mu bandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa