skol
fortebet

Reba urutonde rw’abakuru b’ibihugu bahoze ari abasirikare impinduka zabo zagejeje ibihugu byabo ku byo gushimirwa[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 30, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Demokarasi muri Afurika n’imwe mu bibazo bivugwa cyane ku bahoze ari abasirikari bakuru cyangwa abahoze bayoboye imitwe irwanya ubutegetsi bashaka kugira uruhare mu buyobozi, nyuma bakaza kubigeraho bakanayobora ari nk’abasivili kandi bagashimirwa imiyoborere yabo.

Sponsored Ad

Bamwe muri aba bayobozi bari abasirikare bagiye batenguha ibihugu byabo bakarushaho kubishyira mu icuraburindi n’ubukene nka ba Samuel Doe, Idi Amin n’abandi, ariko hari abandi mu bahoze mu gisirikare babaye abayobozi b’abasivili, bakaba barashimiwe cyane ubwoko bw’imiyoborere bagiye bakoresha mu bihe bimwe na bimwe byabaga bikomeye mu buzima bw’ibihugu byabo.

N’ubwo nawe waba ufite uko ubyumva, Afrikmag yagaragaje abakuru b’ibihugu bane bahoze ari abasirikare impinduka zabo zagejeje ibihugu byabo ku byo gushimirwa:

Jerry John Rawlings

Jerry John Rawlings yahoze ari umunyagitugu w’umusirikare muri Ghana wahindutsemo umunyapolitiki wategetse iki gihugu kuva 1981 kugeza 2001 ndetse no mu gihe gito mu 1979. Yayoboye igihugu mu butegetsi bwa gisirikare kugeza mu 1992, nyuma akora manda ebyiri nka perezida watowe mu buryo bwa demokarasi.

Uyu munsi, ni umunyapolitiki wubahwa ukomeje gushyigikirwa na benshi mu gihugu.

Jerry Rawlings, umukuru w’igihugu ushaje cyane muri Ghana, yagiye ku butegetsi abuhiritse inshuro ebyiri ariko anashyigikira ishyirwaho rya guverinoma ishingiye kuri demokarasi nyuma y’ubutegetsi bwe.

Paul Kagame

Paul Kagame yari umugaba w’ingabo za RPF, umutwe w’inyeshyamba wari ugizwe n’impunzi z’Abanyarwanda zikomoka ku babyeyi bahunze ubwicanyi bwo mu 1959, wagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Yabaye Visi Perezida w’igihugu nyuma y’intambara, guhera mu 2000, aba Perezida w’igihugu.

Bamwe bashinja ubuyobozi bwe kutihanganira abo batavuga rumwe, ariko hakaba impaka nke cyane ku kuntu yongeye kubaka u Rwanda akarugira igihugu gishya nyuma ya jenoside.

Benshi mu Banyarwanda babonye Perezida Kagame nk’ingufu nyamukuru zunga ubumwe mu gihugu, bagasanga ubuyobozi bwe bwarakuye u Rwanda mu butayu burundu kandi hari intambwe ishimishije yatewe mu bijyanye no guhuza imibereho, iterambere ndetse no gutegura ejo hazaza.

Olusegun Obasanjo

Olusegun Obasanjo yari umuyobozi w’ingabo muri Nijeriya hagati ya 1976 na 1979 nk’umuyobozi w’Inama Nkuru ya Gisirikare. Ariko, yahaye ububasha perezida watowe binyuze mu nzira ya demokarasi kandi yitaruye politiki y’igihugu igihe gito.

Mu 1993, igihe Sani Abacha yafataga ubutegetsi, Obasanjo yabaye mu banenga cyane igitugu cya Abacha. Icyo gihe Obasanjo yarafunzwe, ariko yarekuwe nyuma y’urupfu rwa Sani Abacha mu 1998, atorerwa kuba perezida mu buryo bukurikije amategeko mu 1999.

Nyuma yo kuva ku butegetsi mu 2007, Obasanjo yabaye ambasaderi w’imiyoborere ishingiye kuri demokarasi, aba umuhuza mu makimbirane ndetse akajya akurikirana amatora muri Afurika.

Yoweri Kaguta Museveni

Yoweri Museveni yabaye umukuru w’igihugu cya Uganda kuva mu 1986 kandi afata ubutegetsi nyuma yo kuyobora ingabo z’inyeshyamba arwanya Idi Amin na Obote. Kuri ubu Museveni ni umwe mu ba perezida bamaze igihe kinini ku butegetsi ku mugabane.

Museveni yayoboye amatora atavugwaho rumwe bigatuma yiyongera igihe ku butegetsi. Yakuyeho kandi imyaka ntarengwa yo guhatanira kuba perezida wa Uganda.

Ariko, Uganda ahanini ni kimwe mu bihugu bihamye muri Afurika, ibyagezweho bikunze guhuzwa n’izina rya Museveni.

Ibitekerezo

  • Ntimukagereranye ibitagereranywa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa