skol
fortebet

Sudani y’Epfo: Umuvugizi wa Riek Machar yakatiwe kwicwa amanitswe

Yanditswe: Tuesday 13, Feb 2018

Sponsored Ad

James Gatdet Dak umuvugizi wa Dr Riek Machar yakatiwe n’urukiko rwo mu gihugu cya Sudani y’Epfo igihano cyo kwicwa amanitse.Ni igihano urukiko rusobanura ko cyafashwe hagendewe ku itego Nshinga ry’iki gihugu.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Gashyantare, 2018 nibwo urukiko rwakatiye Dak wari akurikiranweho ibyaha byinshi birimo icyaha cy’ubugambanyi igihano cyo kwicwa amanitse.
Umwunganizi wa Dak witwa Monyluak Alor Kuol we asobanura ko uru rubanza rutaciwe hagendewe ku bimenyetso ahubwo ko (...)

Sponsored Ad

James Gatdet Dak umuvugizi wa Dr Riek Machar yakatiwe n’urukiko rwo mu gihugu cya Sudani y’Epfo igihano cyo kwicwa amanitse.Ni igihano urukiko rusobanura ko cyafashwe hagendewe ku itego Nshinga ry’iki gihugu.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Gashyantare, 2018 nibwo urukiko rwakatiye Dak wari akurikiranweho ibyaha byinshi birimo icyaha cy’ubugambanyi igihano cyo kwicwa amanitse.

Umwunganizi wa Dak witwa Monyluak Alor Kuol we asobanura ko uru rubanza rutaciwe hagendewe ku bimenyetso ahubwo ko harimo ukoboka kwa Politiki adashaka kuvuga, abwira itangazamakuru ati :”Mu minsi ishize twikuye mu rubanza kuko twari twamenye ko ari Politiki gusa.None kubera ko rwari urubanza rwa politiki, twatekereje ko rwari kwitabwaho no mu nzira za politiki nk’iy’amahoro nk’iy’Addis Abeba, yahamagariye ifungurwa ry’imfungwa za politiki kubera ko ibirego atari ibirego by’ibyaha.”

Akomeza avuga ko yatunguwe no kumva umukiriya we akatirwa kwicwa.

Ikinyamakuru Sudani Tribune cyanditse ko Dak yahamijwe icyaha cyo gushishikariza ubugizi bwa nabi, icyaha cy’ubugambanyi biri mu ngingo ya 64 y’amategeko ahana ya Sudani y’Epfo.Yahamijwe kandi gukwirakwiza impuha bigamije guhungabanya umutekano mu gihugu akaba ari icyaha gihanwa n’ingingo ya 75, yanahamijwe icyaha cyo gutuka umukuru w’igihugu gihanwa n’ingingo ya 76.

Umucamanza Ladu Armenio yavuze ko Dak n’abo mu muryango we bemerewe kujuririra iki cyemezo mu minsi 15.

Gatdet Dak wari umuvugizi wa Dr Riek Machar yafatiwe muri Kenya ku wa 03 Ugushyingo, 2016 ahunze aza gusubizwa muri Sudani y’Epfo atangira gukurikiranwa n’inkiko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa