skol
fortebet

Sylvester Stallone ‘Rambo’ yanze umwanya w’ ubuyobozi yahawe na Trump

Yanditswe: Tuesday 20, Dec 2016

Sponsored Ad

Icyamamare mu gukina amafilimi benshi bazi nka ’Rambo’ Sylvester Stallone yanze umwanya w’ ubuyobozi yemerewe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump
Sylvester Stallone w’imyaka 70 y’amavuko yabaye ikirangirire mu mwuga wo gukina filime kuva mu 1970, azwi cyane mu yitwa ‘Rambo’ yasohotse mu bice bine kuva mu 1982, iya nyuma yayishyize ahagaragara muri 2008. Yafashije mu kuyobora ibice byose bya ‘Expendables’ anabikinamo.
Usibye kuba umukinnyi w’amafilime wamamaye ku Isi mu buzima (...)

Sponsored Ad

Icyamamare mu gukina amafilimi benshi bazi nka ’Rambo’ Sylvester Stallone yanze umwanya w’ ubuyobozi yemerewe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump

Sylvester Stallone w’imyaka 70 y’amavuko yabaye ikirangirire mu mwuga wo gukina filime kuva mu 1970, azwi cyane mu yitwa ‘Rambo’ yasohotse mu bice bine kuva mu 1982, iya nyuma yayishyize ahagaragara muri 2008. Yafashije mu kuyobora ibice byose bya ‘Expendables’ anabikinamo.

Usibye kuba umukinnyi w’amafilime wamamaye ku Isi mu buzima busanzwe asanzwe ni n’umunyabugeni ukomeye.

Abajyanama babiri ba Donald Trump ku wa Gatanu w’icyumweru gishize bari batangarije New York Times ko begereye uyu mukinnyi w’ikirangire ku Isi muri sinema bakamumenyesha ko ibiro by’uyu Perezida watowe bimwifuza nk’umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhanzi n’ubugeni muri Amerika [National Endowment for the Arts].

Bari bavuze ko nubwo yamenyeshejwe icyo cyifuzo cya Donald Trump n’ibiro bye, ibijyanye no kumuha izo nshingano bitarakorwa mu buryo bwemewe n’amategeko kuko bagombaga kubanza kumenya uko we yabyakira.

Stallone yabwiye People Magazine ko yashimishwa cyane no kugira uruhare mu bijyanye no guteza imbere abahanzi no kuyobora icyo kigo gifite mu nshingano kubafasha no kubatera inkunga, ariko atangaza ko ahubwo yakwishima kurushaho aramutse ahawe inshingano zo kuvuganira no gufasha abasezerewe mu Ngabo z’Igihugu.

Yagize ati “Njye ntekereza ko ahubwo naba uw’ingirakamaro kurushaho ndamutse ngiye mu byo kugarura mu buzima busanzwe abasezerewe mu Ngabo z’Igihugu, bakabona indi mirimo yunguka, aho kuba heza, n’ubufasha mu by’ubushobozi bw’amafaranga izi ntwari zikwiye.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyo abo mu biro by’ubuyobozi bwa Donald Trump batekereza ku byatangajwe na Sylvester Stallone.

Sylvester Stallone ni umwe mu bantu bacye b’ibyamamare bavuze kuri Donald Trump bamutaka, mu gihe abenshi bakunze kumugarukaho banenga imivugire ye ‘itandukanya abanyagihugu’ muri Amerika, benshi bagerageje kumurwanya mu gihe yiyamamazaga.

Stallone ubwo aheruka kuvuga kuri Donald Trump mu mwaka ushize mu kinyamakuru Variety yavuze ko ari mu cyiciro cy’abagabo akunda uburyo bitwara, ndetse n’uburyo ari umuntu wigirira icyizere mu buryo budasanzwe.

Inteko itora igizwe n’abantu 538 bahagarariye abandi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze kwemeza Donald Trump nka Perezida wa 45 w’iki Gihugu, imutora ku majwi 304 kuri 227 ya Hillary Clinton. Ibyavuye muri aya matora bizemezwa burundu ku wa 6 Mutarama 2017, arahirira kuyobora nyuma y’iminsi 14 uhereye kuri iyo tariki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa