skol
fortebet

Telefoni ya Bobi Wine n’iy’umugore we zafunzwe mu buryo butunguranye nyuma y’amatora babuzwa guhamagara

Yanditswe: Thursday 14, Jan 2021

Sponsored Ad

Umukandida ku mwanya wa Perezida muri Uganda Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine ari mu gahinda ko gufungirwa telefoni ye yo guhamagara we n’umugore we nyuma y’uko amatora arangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Mutarama 2021.

Sponsored Ad

Nkuko yabitangaje ku rubuga rwe rwa Twitter,yatangaje ko nyuma y’amatora yatunguwe no kubona telefoni ye bayifunze [Block] bituma atabasha guhamagara abamuhagarariye ku biro bitandukanye by’amatora.

Yagize ati “Kimwe n’umugore wanjye,telefoni yanjye yafunzwe,ubu ntabwo nshobora kwitaba cyangwa guhamagara.Ndabizi ko ibi bigamije kumbuza kuvugana n’abaduhagarariye n’abashinzwe amajwi yacu.Bavandimwe ndabashishikariza kuba maso kuko ndakomeza gushaka uburyo bwo kubageraho.”

Uyu mukandida wo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yavuze ko ari "ikintu gikomeye" kwibona ku rupapuro rw’itora.

Ajya gutora yari aherekejwe n’umugore we Barbie Kyagulanyi ku biro by’itora, biri hanze gato y’umujyi wa Kampala aho batoreye, hari imbaga y’abantu bamutegereje.

Perezida Museveni yatoreye mu burengerazuba mu gace k’icyaro aho akomoka anafite urugo.

Mu gihugu cya Uganda, internet n’imbuga nkoranyambaga byarafunzwe mbere y’amatora, amakuru y’uko ari kugenda ntagera hose.

Ku mirongo y’itora, abaje gutora baganiriye na BBC i Kampala umwe yagize ati: "Mbere na mbere turashaka amahoro. Turasaba komisiyo y’amatora ko aya matora agenda neza."

I Kampala hari umwuka w’ubwoba, umutekano wakajijwe n’abapolisi n’abasirikare, abaturage bamwe batinye kujya gutora nk’uko umunyamakuru wa BBC Catherine Byaruhanga abivuga.

Bobi Wine yavuze ko kwibona ku rupapuro rw’itora byasubije ibitekerezo bye mu nzu bita ’ghettos’ yakuriyemo, mu cyaro, no ku nshuti ze ndetse yongeraho ko ari "ikintu gikomeye" kwibona ku rupapuro rw’itora.

Ati: "…kuri twebwe abo bose batigeze babona ko dushobora kugira icyo tumaze.

"Byanteye ishema no kwicisha bugufi, numvise kandi ari inshingano ikomeye kuri njye ariko nanone ari ikintu gikomeye ngezeho."

Aya matora yatangiye kuva saa moya ku isaha yaho, imirongo miremire y’abatora yabonetse mu bice bitandukanye by’igihugu, barahitamo umukandida umwe mu 10 bahatanira uwo mwanya.

Hamwe na hamwe havuzwe gukerererwa kw’ibikoresho by’amatora biba ngombwa ko abatora bategereza, nk’uko umunyamakuru wa BBC Gahuzamiryango uri i Kampala abivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa