Kigali

Televiziyo ebyiri zari zigiye kwerekana irahira rya Raila Odinga zafunzwe

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 30 January 2018 Yasuwe: 1028

Polisi ya Kenya yafunze televiziyo ebyiri Citizen TV na NTV ubwo zari zigiye kwerekana umuhango w’ irahira ry’ umunyapolitiki utavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Kenya Raila Odinga.

Umuyobozi w’ imwe muri izi televiziyo zafunzwe yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko abakozi b’ ikigo kigenzura itumanaho binjiye mu biro bya televiziyo bari kumwe n’ abapolisi bagahagarika insakazamashusho.

Ni ubwa mbere ibintu nk’ ibyo bikozwe mu gihugu cya Kenya.

Ubutegetsi bwa Kenya bwihanangirije ibigo by’ itangazamakuru ngo ntibyerekane ibyo birori kuko byafatwa nko guhemukira igihugu mu gihe Bwana Odinga yatsinzwe mu matora yo mu mwaka uhize.

Abanyagihugu babarirwa muri za Magana bakoraniye ku kibuga cyo kuruhukiramo Uhuru Park habera ibyo birori.

Nubwo byagenze gutyo ariko polisi yari yatangaje ko izahazibira ntihagire ujyayo.

Amatora yo mu kwezi kwa munani 2017 yateshejwe agaciro kubera ibitagenze neza. Aya kabiri ntabwo yitabiriwe na Bwana Odinga. Perezida Uhuru Kenyatta niwe watsinze aya matora ya kabiri ndetse yanamaze kurahirira kuyobora Kenya.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Raila Odinga , Afurika yunze ubumwe yamuhaye akazi

Umunyapolitiki utavugarumwe n’ ubutegetsi muri Kenya Raila Odinga yagizwe...
20 October 2018 Yasuwe: 1414 0

Minisitiri w’ Intebe wa Ethiopia yashyizeho guverinoma agabanya abagore n’...

Minisitiri w’ ingabo w’ umugore Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed...
17 October 2018 Yasuwe: 696 0

Perezida Trump yohereje umuyobozi muri Arabia Soudite ngo akurikirane...

Mike Pompeo, umunyamabanga wa leta muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yageze...
16 October 2018 Yasuwe: 383 0

Museveni agiye gutaha ikiraro kirekire cyubatswe hejuru ya Nili

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni kuri uyu wa 17 Ukwakira 2018...
16 October 2018 Yasuwe: 3522 1

Ubwongereza, Ubudage n’Ubufaransa nabyo bisaba iperereza ku mu nyamakuru...

Ubwongereza, Ubudage n’Ubufaransa byasabye ko hakorwa iperereza "ryo...
15 October 2018 Yasuwe: 711 0

Museveni yicumbye akabando ajya gusaba imbabazi abo inkangu yatwaye abo...

Perezida wa Uganda, Yoweli Museveni yasuye abaturage basizwe iheruheru n’...
15 October 2018 Yasuwe: 2937 0