skol
fortebet

Thailande: Umugogo w’umwami uratwika uyu munsi

Yanditswe: Thursday 26, Oct 2017

Sponsored Ad

Abari mu kiriyo mu gihugu cya Thailande bakoze urugendo rwo guhimbaza igihe gikomeye cy’imisi itanu mikuru yo gushyingura umwami Bhumibol Adulyadej witabye Imana mu mwaka ushize wa 2016.
Uwo mwami yapfuye mu kwezi kwa cumi mu 2016 afite imyaka 88 y’amavuko.
Umurambo we uratwikwa kuri uyu wa kane tariki ya 26 Ukwakira 2017 ku mugoroba, nk’uko biri mu migenzo y’ubwami, mu birori biza kuba biyobowe n’umwana wiwe ari na we, Maha Vajiralongkorn, akaba igikomangoma afite imyaka 64 bivugwa ko (...)

Sponsored Ad

Abari mu kiriyo mu gihugu cya Thailande bakoze urugendo rwo guhimbaza igihe gikomeye cy’imisi itanu mikuru yo gushyingura umwami Bhumibol Adulyadej witabye Imana mu mwaka ushize wa 2016.

Uwo mwami yapfuye mu kwezi kwa cumi mu 2016 afite imyaka 88 y’amavuko.

Umurambo we uratwikwa kuri uyu wa kane tariki ya 26 Ukwakira 2017 ku mugoroba, nk’uko biri mu migenzo y’ubwami, mu birori biza kuba biyobowe n’umwana wiwe ari na we, Maha Vajiralongkorn, akaba igikomangoma afite imyaka 64 bivugwa ko atazwi na benshi muba Thais kuko ngo igihe kinini akimara yibera mu Budage.

Imigenzo yo kumushyingura yatangiye ku musi wa gatatu mu birori biri kubera mu ngoro y’umwami.

Igikomangoma Vajiralongkorn umwana wa nyakwigendera.
Kuri uyu wa kane, wabaye umusi w’akaruhuko, aho amaduka aza kuba afunze umusi wose cyangwa igice cy’umunsi.

Kare mu gitondo ku wa kane, umurambo w’uwo mwami wanjyanwe mu kibanza kidasanzwe aho kiza kuvanwa mu irimbi hanyuma bamutwike.

Abo mu muryango w’ubwami bwa Thailane hamwe n’abanyacyubahiro bavuye mu bihugu 40 baraza muri uwo muhango wo gutwika umwami wahoze ari umwami Bhumibol Adulyadej.Hakaba hitezwe isinzi ry’abantu hafi y’aho uwo muhango uza kubera.

Ibisigarira by’umwami biregeranywa hanyuma bijyanwe ahashyingurwa abami ku munsi wa gatanu.

Ibyo birori bizakomeza kugeza iminsi ibiri iri imbere.

Bhumibol Adulyadej, umwami wa Thailand yavutse tariki 5 Nzeri 1927, akaba yarafashe inkoni y’ubwami nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose, aho yari abumazeho imyaka 70, akaba yitabye Imana kuri uyu wakane mu murwa mukuru wa Thailand ariwo Bangkok, yarafite imyaka 88, akaba ari we muyobozi wayoboye imyaka myinshi kurusha abandi ku isi.

Umuryango w’ibwami watangaje ko yapfuye ari mubitaro bya Siriraj.Ni nyuma y’iminsi ibiri ibihuha bijya hanze ko yaba yitabye Imana,

Ibitekerezo

  • Mu mategeko y’u Rwanda,biremewe gutwika umurambo.Abantu bibaza niba umuntu batwitse aba yitabye imana cyangwa niba azazuka.Dore igisubizo gishingiye kuli Bible.Icya mbere,nta hantu na hamwe Bible ivuga ko iyo dupfuye tuba twitabye imana.Byaturutse kuli Greek Philosophers batemeraga imana,bahimbye ko mu mubiri dufite icyo bise ngo ni Roho idapfa.Nyamara Bible isobanura neza ko iyo dupfuye,tuba tutumva (Umubwiriza 9:5).Urugero,igihe Adamu yakoraga icyaha,imana yaramubwiye iti nupfa uzajya mu gitaka (Genesis 3:19).Ntabwo yamubwiye ngo nupfa uzanyitaba nkuko amadini yigisha.Kubyerekeye kuzuka,abantu bose bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka,IMANA ibahe ubuzima bw’iteka muli Paradizo (Matayo 6:40).Niyo baba barabatwitse.Mwibuke ko iyo dupfuye,na Cells zacu zirapfa.Igihe LAZARO azuka,imana yamuhaye Cells nshya.

    nasabagaba abandika inkuru ku mwami ko mwajya mukoresha amagambo yabugenewe kugirango muresheho guha ikinyarwanda agaciro kugirango n’abasoma inkuru bajye barushaho kumenya imikoreshereze nyayo y’ikinyarwanda musuzume inkuru hanyuma mukoreshe amagambo akwiriye. urugero Umwami ntapfa=aratanga,Ntibavuga umurambo w’umwami=Umugogo w’umwami,ntibavuga gushyingura umwami=kumutabariza, imva=umusesero n’ayandi ajyanye n’ikinyarwanda cy’umwimerere.Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa