skol
fortebet

Trump: Gutera Koreya ya Ruguru sicyo kiza imbere y’ibindi bihangayikishije Amerika

Yanditswe: Thursday 07, Sep 2017

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe Amerika, yavuze ko gukoresha ingufu za gisirikare mu gushaka igisubizo ku kibazo cya Koreya ya Ruguru atari ingingo yaza imbere y’ibindi byose.
Ibyo yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki ya 08 Nzeri uyu mwaka nyuma y’uko yari abajijwe n’umunyamakuru niba koko Amerika ishobora gutera icyo gihugu nk’uko yakunze kubitangaza.
Trump kandi yavuganye na mugenzi we w’Ubushinwa, Xi Jinping kuri terefone, ibiganiro avuga ko byagenze neza cyane. Abajijwe icyo (...)

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe Amerika, yavuze ko gukoresha ingufu za gisirikare mu gushaka igisubizo ku kibazo cya Koreya ya Ruguru atari ingingo yaza imbere y’ibindi byose.

Ibyo yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki ya 08 Nzeri uyu mwaka nyuma y’uko yari abajijwe n’umunyamakuru niba koko Amerika ishobora gutera icyo gihugu nk’uko yakunze kubitangaza.

Trump kandi yavuganye na mugenzi we w’Ubushinwa, Xi Jinping kuri terefone, ibiganiro avuga ko byagenze neza cyane. Abajijwe icyo bavuganye, yasubije ko perezida w’Ubushinwa yifuza kugira icyo akora kuri Koreya ya ruguru, ariko atazi neza icyo azokora cyangwa niba azanagikora.

Yongeyeho ko perezida Xi adashimishwa n’ibiri kuba muri ako karere.

Amerika yamaze gushyikiriza ONU ibihano bigomba gufatirwa Koreya ya Ruguru mu gihe cyose yakomeza gukora ibitwaro kirimbuzi.

Koreya ya ruguru igurira m’Ubushinwa hafi igice cy’ibitoro na gaze ikoresha, abahanga bavuga mu bya Politike bavuga ko ibyo bihano mu gihe byo kwemezwa bizaba ari uguhangabana ku butunzi bw’icyo gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa