skol
fortebet

Trump nta gihuye na Kim Jong un mu kwezi gutaha

Yanditswe: Thursday 24, May 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ntabwo azahura na Kim Jong Un mu kwezi gutaha niko ibiro bya Perezida wa Leta zunze Ubumwe White House byatangajwe kuri uyu wa 24 Gicurasi 2018.
Perezida Trump na Kim Jong un bagombaga guhura tariki 12 Kamena bagahurira muri Singapore.
Mu ibaruwa Perezida Trump yandikiye Perezida Kim yatangajwe na White House kuri uyu wa kane, yagize ati “Ndumva bidakwiye, uyu mwanya, ko tugirana iyi nama. Isi, na Koreya ya ruguru by’umwihariho, bibuze (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ntabwo azahura na Kim Jong Un mu kwezi gutaha niko ibiro bya Perezida wa Leta zunze Ubumwe White House byatangajwe kuri uyu wa 24 Gicurasi 2018.

Perezida Trump na Kim Jong un bagombaga guhura tariki 12 Kamena bagahurira muri Singapore.

Mu ibaruwa Perezida Trump yandikiye Perezida Kim yatangajwe na White House kuri uyu wa kane, yagize ati “Ndumva bidakwiye, uyu mwanya, ko tugirana iyi nama. Isi, na Koreya ya ruguru by’umwihariho, bibuze amahirwe akomeye y’amahoro arambye n’uburumbuke. Aya mahirwe abuze ni ikintu kibabaje mu mateka.”

Ibi bitangajwe mu gihe ku wa Kabiri Trump yari yatangajwe ko ashobora kudahura na Kim Jong un mu kwezi gutaha ariko ku munsi ukurikiyeho ku wa Gatatu Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Mike Pompeo akavugurura Perezida Trump avuga ko iyo gahunda itahindutse, gusa byarangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ibiro bya Perezida Trump byemeje ko gahunda yo guhura na Kim Jong un perezida wa Koreya ya Ruguru itakibaye mu kwezi gutaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa