skol
fortebet

Trump yahigiye ko ibyo Obama yubatse nta buye rizasigara rigeretse ku rindi

Yanditswe: Monday 02, Jan 2017

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump uherutse gutorerwa gusimbura Barack Obama muri White House yatangaje ko nagera muri Perezidansi ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika azakora uko ashoboye agahindura buri kimwe cyose mu byakozwe na mugenzi we Obama
Umunyamabanga wa Trump, Sean Spicer, uzaba ashinzwe itumanaho mu Biro by’Umukuru w’Igihugu yabwiye Televiziyo ya ABC ko ku munsi wa mbere w’ubuyobozi bwa Trump, azihutira guhindura amategeko n’ibikorwa byakozwe na Perezida Obama mu myaka umunani amaze ayobora Amerika (...)

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump uherutse gutorerwa gusimbura Barack Obama muri White House yatangaje ko nagera muri Perezidansi ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika azakora uko ashoboye agahindura buri kimwe cyose mu byakozwe na mugenzi we Obama

Umunyamabanga wa Trump, Sean Spicer, uzaba ashinzwe itumanaho mu Biro by’Umukuru w’Igihugu yabwiye Televiziyo ya ABC ko ku munsi wa mbere w’ubuyobozi bwa Trump, azihutira guhindura amategeko n’ibikorwa byakozwe na Perezida Obama mu myaka umunani amaze ayobora Amerika avuga ko byazitiye iterambere ry’ubukungu n’ihangwa ry’imirimo mishya.

Yavuze ko izi ngingo ebyiri ziri mu byo Trump azibandaho akimara kurahirira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu muhango uteganyijwe kuya 20 Mutarama 2017.

Sean Spicer yavuze ko mu mpinduka Trump azaheraho ari ukuvugurura amateka y’Umujyi wa Washington ahereye ku gutoneshwa gukorwa n’abayobozi ku bashoramari bafite amakompanyi akomeye.

Yagize ati “ Ni byiza kureba ahazaza, ibyo twumvise abantu bavuga babonye mu gihe gishize bizaba bitakivugwa. Ubu dutekereze ku hazaza, niba ushaka gukorana na Trump, ugomba gukorera igihugu ukareka inyungu zawe bwite.”

Trump yakunze kunenga politiki za Obama zijyanye n’urujya n’uruza rw’abanyamahanga binjira muri Amerika, amategeko agenga imikoreshereze y’ingufu na politiki y’ububanyi n’amahanga, ibintu bivugwa ko ashobora kuzibandaho cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa