skol
fortebet

Trump yakuye US mu masezerano ya Iran hari ubwoba ko bishobora guteza intambara

Yanditswe: Wednesday 09, May 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Leta zunze Ubumwe Donald Trump yaraye atangaje ko igihugu cye kivuye mu masezerano yo kurwanya intwaro z’ ubumara zikorwa na Iran, Perezida wa Iran Hassan Rohani avuga ko Trump atangije itambara y’ ibitekerezo.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 8 Gicurasi 2018 nibwo Perezida Trump yatangaje ko US ivuye muri ayo masezerano yari yarashyizweho umukono n’ ibihugu bitandukanye bisabwe na Black Obama wari Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Bibabye nyuma y’ iminsi mike ibihugu birimo Ubufaransa n’ Ubudage byinginze US ngo ireke kuva muri ayo masezerano. Perezida w’ Ubufaransa Emmanuel Macron n’ Ubuyobozi bw’ Ubudage batangaje ko babajwe no kuba Amerika yavuye muri ayo masezerano, gusa Minisitiri w’ Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu we yakomeye amashyi Donald Trump.

Umunyamabanga mukuru w’ Umuryango w’ Abibumbye Antonio Guterres aherutse kubwira BBC ko Leta Zunze ubumwe za Amerika zidakwiye kuva muri ayo masezerano ya Iran yo kurwanya ikorwa ry’ intwaro z’ ubumara. Icyo gihe Guterres yavuze ko Amerika ivuye muri ayo masezerano hashobora kubaho intambara.

Perezida Trump akimara gutangaza ko akuye US muri aya masezerano, Perezida w’ igihugu cya Iran kigendera ku mahame y’ idini ya Islam yatangarije kuri Televiziyo ko ‘Trump atangije intambara y’ ibitekerezo, ‘guerre psychlogique’ yongeraho Iran itavuye muri ayo masezerano ndetse ko igihe kuganira n’ Uburayi, Uburusiya n’ Ubushinwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa