skol
fortebet

Trump yashinje Obama kutaburizamo ukwivanga k’ u Burusiya matora y’ Amerika

Yanditswe: Sunday 25, Jun 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashinje uwo yasimbuye Barack Obama kuba ntacyo yakoze kugira ngo aburizemo ukwivanga k’u Burusiya mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu mpera za 2016 kandi yari azi iby’uwo mugambi mbere.
Trump avuga ko Obama yari azi neza ko u Burusiya bufite umugambi wo kwivanga mu matora yabaye ku wa 8 Ugushyingo 2016 ariko agahitamo kwicecekera.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ibyo Trump yabitangaje nyuma y’aho ikinyamakuru The Washington Post cyo (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashinje uwo yasimbuye Barack Obama kuba ntacyo yakoze kugira ngo aburizemo ukwivanga k’u Burusiya mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu mpera za 2016 kandi yari azi iby’uwo mugambi mbere.

Trump avuga ko Obama yari azi neza ko u Burusiya bufite umugambi wo kwivanga mu matora yabaye ku wa 8 Ugushyingo 2016 ariko agahitamo kwicecekera.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ibyo Trump yabitangaje nyuma y’aho ikinyamakuru The Washington Post cyo muri Amerika cyanditse ko muri Kanama Obama yari yaramenye ko u Burusiya buzivanga mu matora y’iki gihugu.

Icyo kinyamakuru cyanditse ko Obama yari yarabwiwe n’abantu bakomeye muri Guverinoma ya Putin ko icyo gihugu kiri gutegura ibitero by’ikoranabuhanga kugira ngo gihungabanye amatora ndetse kinabangamire ibikorwa bya Hillary Clinton watsinzwe na Trump.

Mu kiganiro na Fox News, Trump yanenze imyitwarire y’ubuyobozi bwa Obama agira ati “Uyu munsi ku nshuro ya mbere numvise ko Obama yari azi neza iby’u Burusiya mu gihe kinini mbere y’amatora ariko nta kintu yigeze abikoraho ndetse nta n’umwe ushaka kugira icyo abivigaho.”

Yakomeje agira ati “CIA [Urwego rushinzwe gukusanya no gusesengura amakuru y’umutekano yerekeye iki gihugu] yamuhaye amakuru yerekeranye n’u Burusiya hakiri kare ariko ndi kubibona ubu, ni ikintu gitangaje. Ikibazo gihari, niba yari afite amakuru kuki nta cyo yigeze abikoraho? Yagombaga kuba hari icyo yakoze ariko ntacyo mubona. Birababaje.”

Bamwe mu bagize ishyaka ry’Aba-démocrate Obama abarizwamo kimwe na Hillary Clinton watsinzwe mu matora, nabo batangiye gushyigikira ibyo Trump avuga, bashimangira ko yagombaga kuba hari icyo yakoze.

Eric Swalwell, umwe mu bagize Ishami rishinzwe iperereza muri iki gihugu, yagize ati “Ntibikwiye, ndatekereza ko bari kuba barakoze akazi keza babwira abaturage iby’icyo gitero.”

Obama ngo yagize icyo akora ariko amazi yararenze inkombe ubwo mu Ukuboza [hashize ukwezi Trump atsinze amatora] yemezaga ibyo gufatira ibihano u Burusiya mu by’ubukungu no kwirukana mu gihugu abadipolomate b’icyo gihugu 35 ku butaka bwa Amerika.

Amakuru avuga ko impamvu Obama yanze kugira icyo abikoraho ari uko yatinyaga ko byari kubangamira umukandida wo mu ishyaka ry’Aba-Républicain ndetse bikaba nko kwivanga mu migendekere myiza y’amatora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa