skol
fortebet

Trump yemeye ko dosiye ikubiyemo iby’iyicwa rya Perezida Kennedy ijya ahagaragara

Yanditswe: Saturday 21, Oct 2017

Sponsored Ad

Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika yavuze ko ateganya kwemera ko amadosiye akubiyemo iby’urupfu rwa John F Kennedy wahoze ari perezida wa Amerika zijya ahagaragara.
Trump yanyujije ubutumwa kuri Twitter avuga ko azemera ko zijya hanze "amaze kubona andi makuru".
Aya madosiye ateganyijwe kuzasohorwa n’inzu y’ububiko bw’igihugu (US National Archives) ku ya 26 z’ukwa Cumi, ariko perezida ahabwa ububasha n’amategeko bwo kongera igihe ashobora kuguma abitswe.
Kennedy yishwe arashwe na (...)

Kennedy yishwe arashwe na mudahusha "sniper" mu kwezi kwa 11/1963 i Dallas muri leta ya Texas.

Inzu y’ububiko bw’igihugu yamaze gusohora menshi mu madosiye akubiyemo iby’iyicwa rya Kennedy ariko igice cya nyuma kiri mu ibanga kiracyafungiranye.

Inteko ishinga amategeko yafashe umwanzuro ko dosiye ivuga ku iyicwa rya Kennedy isohorwa mu gihe cy’imyaka 25, cyeretse perezida aramutse abonye ko itangazwa ryayo ryateza umutekano mucye ku gihugu.

John F Kennedy yaguye ku mugore we amaze kuraswa

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa