skol
fortebet

Turikiya mu matora ya Perezida ahanganishije babiri

Yanditswe: Sunday 24, Jun 2018

Sponsored Ad

Igihugu cya Turukiya kuri uyu wa 24 Kamena cyazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu aho Perezida Recep Tayyip Erdogan ashaka kuyobora iki gihugu muri manda ya kabiri y’ imyaka itanu iri imbere.
Ayo matora yitabirwa n’abo mu nzego zemeza amategeko, yatangiye saa mbili za mu gitondo ku masaha yo muri Turukiya.
BBC yatangaje ko mu gihe byitezwe ko Erdogan natsinda, amatora azagira ububasha buhambaye abo batavuga rumwe bavuga ko bizatuma demokarasi isubira hasi.
Uhatanira na Erdogan iyi ntebe (...)

Uhatanira na Erdogan iyi ntebe ni umukandida w’ ishyaka "Republican People’s Party" (CHP), Muharrem Ince.

Muharrem Ince

Turukiya iyobowe nk’ igihugu kiri mu ntambara kuva muri Nyakanga 2016. Mu bisanzwe aya matora yari kuzaba mu Ugushyingo 2019, ariko Bwana Erdogan afata icyemezo yo kuyakoresha kare.

Bwana Erdogan n’uwo bahanganye Muharrem Ince ku wa Gatandatu bari mu bikorwa byo kwiyamamaza buri umwe yavuze ko mugenzi we adakwiye kuyobora Turikiya.

Bwana Ince yatumye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Turukiya babyuka, avuga ko yipfuza gukuraho ubutegetsi bw’ igitugu bwa Perezida Erdogan.

Yagize "Erdogan natsinda, telefone zanyu zizakomeza kumvirizwa... umwuka w’ ubwoba uzagumaho”

Ibi Ince yabibwiye abantu bagera kuri miliyoni mu mujyi wa Istanbul. Arongera ati "Ince natsinda, inkiko zizigenga”

Bwana Ince avuga ko kandi natorwa bizamufata amasaha 48 aka amaze gukuraho amategeko yashyinzweho ameze nk’ayo mu bihe intambaramu masaha 48. Ayo mategeko atuma umukuru w’ igihugu akora byose uko abyumva atagishije inama iteko ishingamategeko.

Mu mategeko iyo igihugu kiri mu ntambara, bidashoboka ko inteko ishinga amategeko iterana ngo itore amategeko Perezida wa Repubulika ashyiraho ‘itegeko teka’, iri tegeko ryemezwa cyangwa rigakurwaho n’ inteko ishinga amategeko iyo ibashije guterana bwa mbere.

Erdogan Tayyip arazwi mu isi kubera imvugo dore ko adatinya kuvugira mu ruhame abantu yishe

Perezida Erdogan avuga ko Bwana Ince wabaye umwarimu akanaba umudepite imyaka 16 adafite ubushobozi bwo kuyobora igihugu.

Yagize "Kuba mwarimu wa Physique ni kimwe no kuyobora igihugu ni ikindi. Kuba Perezida bisaba ubunararibonye"

Erdogan avuga ko natorwa azashyira ingufu mu kuzahura ubukungu bw’ igihugu no kongera ibikorwaremezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa