skol
fortebet

Hatangiye gahunda yo gusaba Barack Obama kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa

Yanditswe: Saturday 25, Feb 2017

Sponsored Ad

Mu gihugu cy’ u Bufaransa abakunzi ba Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika badashyigikiye Abahatanira kuyobora icyo gihugu mu matora ateganyijwe muri uyu mwaka wa 2017 batangije gahunda yo gusaba Obama kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa.
Ni gahunda yiswe “Obama2017’’ abatangije iyi gahunda bazenguruka mu mijyi y’ Ubufaransa basaba abaturage kuyishyigikira banyuze kurubuga Obama2017.fr bakiyandikisha mubazatora Obama.
Intego bafite ni uko bitarenze tariki 15 Werurwe (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cy’ u Bufaransa abakunzi ba Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika badashyigikiye Abahatanira kuyobora icyo gihugu mu matora ateganyijwe muri uyu mwaka wa 2017 batangije gahunda yo gusaba Obama kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa.

Ni gahunda yiswe “Obama2017’’ abatangije iyi gahunda bazenguruka mu mijyi y’ Ubufaransa basaba abaturage kuyishyigikira banyuze kurubuga Obama2017.fr bakiyandikisha mubazatora Obama.

Intego bafite ni uko bitarenze tariki 15 Werurwe 2017 bagomba kuba bamaze kubona abagera kuri miliyoni bemeye ko bazatora Barack Obama mu matora y’ umukuru w’ igihugu ateganyijwe muri Gicurasi 2017.

Abatangije iyi gahunda bavuga ko bifuza ko Obama yababera Perezida bitewe n’ impamvu zirimo kuba afite umwirondoro mwiza ujyanye n’ uyu mwanya ku Isi (Best CV), no kuba bashaka kugaragaraza ko igihugu cy’ u Bufaransa cyateye imbere muri demukarasi.

Ikinyamakuru ABC news cyanditse ko nubwo iyi gahunda ari nziza ngo harimo imbogamizi ebyiri. Muri zo harimo ko ugomba kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa agomba kuba avuga neza ururimi rw’ Igifaransa mu gihe kuri Obama atariko bimeze no kuba agomba kuba afite ubwenegihugu bw’ Ubufaransa Obama akaba ntabwo afite.

Ibi bivuze ko Obama aramutse abyemeye byasaba ko hihutishwa gahunda yo kumuha ubwenegihugu bw’ u Bufaransa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa