U Buhindi: Abajura bibye Banki bifashishije inzira bacukuye mu butaka amezi ane
Yanditswe: Tuesday 14, Nov 2017
Abajura bo mu gace ka Mumbai bibye Banki y’U Buhindi babanje kwimba(gucukura) inzira ica mu kuzimu ingana na metero umunani.Iki gikorwa cyabatwaye amezi ane kugirango bagere kuri uyu mugambi.
Igipolisi cyabwiye BBC ducyesha iyi nkuru ko amafaranga, imirimbo n’imikufe y’agaciro byibwe ariko ko hataramenya uko byibwe bwose ndetse ko umubare w’ayo mafaranga nawo utaramenyakana kugeza ubu.
Ubutegetsi buvuga ko abakoze ubwo bujura babanje gushongesha ikibanza cyegereye iyo banki yitiriwe (...)
Abajura bo mu gace ka Mumbai bibye Banki y’U Buhindi babanje kwimba(gucukura) inzira ica mu kuzimu ingana na metero umunani.Iki gikorwa cyabatwaye amezi ane kugirango bagere kuri uyu mugambi.
Igipolisi cyabwiye BBC ducyesha iyi nkuru ko amafaranga, imirimbo n’imikufe y’agaciro byibwe ariko ko hataramenya uko byibwe bwose ndetse ko umubare w’ayo mafaranga nawo utaramenyakana kugeza ubu.
Ubutegetsi buvuga ko abakoze ubwo bujura babanje gushongesha ikibanza cyegereye iyo banki yitiriwe Baroda, kugira ngo bashobore gucura iyo nzira binjire mu buryo buboroheye.
Bivugwa ko bari bafite iduka ry’ibiva mu mirima aho baba, kugira ngo bahishire ibyo barimo.
Abakekwaho kuba barakoze ubwo bugizi bwa nabi ngo ntawuzi irengero ryabo kuva ku munsi wa gatandatu mu ijoro mu cyumweru gishije.
Ntawurashobora kumenya ukuntu abo bantu bashoboye gucukura iyo nzira yo mu kuzimu amezi n’amezi nta muntu urabikeka.
Igipolisi kivuga ko bakodesheje iduka imbere y’aho bakoreye ubwo bujura
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *