skol
fortebet

U Burisiya bwemeje ko bwaganiraga na Trump, Trump akomeje kubihakana

Yanditswe: Wednesday 22, Feb 2017

Sponsored Ad

Igihugu cy’ u Burusiya cyemeje amakuru avuga ko cyaganiraga na Donald Trump ubwo yiyamamarizaga kuyobora Leta zunze ubumwe z’ Amerika ariko Trump we akomeje kubihakana avuga ko ntacyo yari kuba aganira n’ iki gihugu.
Ni mu gihe ishyaka ry’ Abademukarate ryari rihagarariwe na Hellary Clinton watsinzwe na Donald Trump rishinja igihugu cy’ u Burusiya kuba cyarifashishije ikoranabunga kikivanga mu matora y’ umukuru wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika bigatuma Trump atorwa.
Minisitiri wungirije w’ (...)

Minisitiri wungirije w’ ububanyi n’ amahanga w’ u Burusiya Sergei Ryabkov yavuze ko igihugu cy’ u Burusiya cyakoranaga bya hafi n’ abanjyanama ba Trump mu gihe yiyamamarizaga kuyobora Leta zunze ubumwe z’ Amerika ariko Trump yabiteye utwatsi.

Mu cyumweru gishize Donald Trump yahakanye ko ibyo kuba yaraganiraga n’ u Burusiya avuga ko ntacyo bari kuba baganira.

Yagize ati “… Ariko iki kibazo nzagisubiza ngeze ryari, niba nibuka neza nta muntu numwe(Umurusiya) twigeze tuganira… ntacyo twari kuba tuganira”

Mu ntangiriro z’ uku kwezi kwa Gashyantare Ambasaderi w’ u Burusiya muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika Sergey Kislyak, yavuze ko Michael Flynn wahoze ari umujyanama wa Trump mu by’ umutekano w’ igihugu yamuganirije inshuro nyinshi mbere y’ uko yeguzwa azira kumena amabanga y’ igihugu binyuze mu kuganira n’ u Burusiya”

Ambasaderi Kislyak yabwiye Washington Post ko Flynn yamuhamagaraga inshuro nyinshi mu gihe cyo kwiyamamaza kwa Trump.

Harimo gukorwa iperereza ngo bimenyekane niba insinzi ya Trump u Burusiya bwarayigizemo uruhare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa