skol
fortebet

U Burundi bwongeye kwikoma u Rwanda

Yanditswe: Friday 29, Sep 2017

Sponsored Ad

Leta y’ u Burundi yongeye gushyira u Rwanda mu majwi ivuga ko u Rwanda rutifuriza ineza u Burundi.
Byatangajwe n’ umuvugizi wa Leta y’ iki gihugu Firipo Nzobonariba kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeli 2017 mu nama yahuje abavugizi b’ inzego zitandukanye.
Yagize ati “Twagira ngo tubamenyeshe ko no muri ya ngiyo yaraye ifashwe mu nama nkuru ya ONU, ku bijyanye n’ uburenganzira bwa muntu, U Rwanda rufite icyiciro rutakoze ngo rugamije guca intege ibindi bihugu by’ Afurika mu gushyigikira u (...)

Sponsored Ad

Leta y’ u Burundi yongeye gushyira u Rwanda mu majwi ivuga ko u Rwanda rutifuriza ineza u Burundi.

Byatangajwe n’ umuvugizi wa Leta y’ iki gihugu Firipo Nzobonariba kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeli 2017 mu nama yahuje abavugizi b’ inzego zitandukanye.

Yagize ati “Twagira ngo tubamenyeshe ko no muri ya ngiyo yaraye ifashwe mu nama nkuru ya ONU, ku bijyanye n’ uburenganzira bwa muntu, U Rwanda rufite icyiciro rutakoze ngo rugamije guca intege ibindi bihugu by’ Afurika mu gushyigikira u Burundi. Namaze gukurikira mu binyamakuru nsanga u Rwanda ntabwo rwayitoye”

Nubwo u Burundi budasiba gushyira mu majwi u Rwanda buvuga u Rwanda rutabwifuriza ineza ibi u Rwanda rurabihakana rukavuga ko ibibazo by’ u Burundi bikwiye gukemurwa n’ Abarundi ubwabo.

Kuva mu nta ngiriro za 2015 mu Burundi handutse imvururu za politiki zatumye benshi mu barundi bahunga igihugu. Abarenga 50 000 bahungira mu Rwanda. Leta y’ u Burundi ivuga ko u Rwanda rutoza bamwe mu bahungiye mu Rwanda ngo bazage gutera igihugu cyabo, ibi nabyo u Rwanda rurabihakana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa