skol
fortebet

U Burundi ntabwo bwiteguye amatora- UN

Yanditswe: Wednesday 28, Feb 2018

Sponsored Ad

Intumwa y’ Umuryango w’Abibumye yatangaje ko u Burundi butiteguye gukora amatora yizewe bitewe n’ uko Ishyaka riri ku butegetsi n’ amashaka akorana naryo bafite mu biganza ubuzima bw’ igihugu kandi n’ umwuka utari mwiza ukaba ukiri mwinshi muri iki gihugu.
Perezida Pierre Nkurunziza uyoboye iki gihugu kuva muri 2005, arimo gutegura kamparamaka yo kuvugurura itegeko nshinga kugira azabashe kwiyamamaza muri 2020.
Intumwa ya Loni Michel Kafando yabwiye akanama ka Loni gashinzwe umutekano ko umwuka (...)

Sponsored Ad

Intumwa y’ Umuryango w’Abibumye yatangaje ko u Burundi butiteguye gukora amatora yizewe bitewe n’ uko Ishyaka riri ku butegetsi n’ amashaka akorana naryo bafite mu biganza ubuzima bw’ igihugu kandi n’ umwuka utari mwiza ukaba ukiri mwinshi muri iki gihugu.

Perezida Pierre Nkurunziza uyoboye iki gihugu kuva muri 2005, arimo gutegura kamparamaka yo kuvugurura itegeko nshinga kugira azabashe kwiyamamaza muri 2020.

Intumwa ya Loni Michel Kafando yabwiye akanama ka Loni gashinzwe umutekano ko umwuka utari mwiza mu Burundi ukiri hejuru yongeraho ko umwuka uhari utatuma haba amatora.
Yagize ati "Ishyaka rigizwe na rubanda nyamwinshi n’ amatsinda akorana naryo nibo bonyine bashobora gukora igikorwa cya politiki.”

Kafando kandi avuga ko mu Burundi ubukungu bwifashe nabi ati “Umwuka nk’ uyu ntiwatuma hategurwa amatora yizewe”

Ubwo Perezida Nkurunziza yiyamamarizaga manda ya 3 muri 2015 yatsinze amatora haduka imvururu zaguyemo abagera ku 1 200 abandi ibihumbi 400 bakurwa mu byabo.

Perezida Nkurunziza yanze kugirana ibiganiro n’ abatavuga rumwe n’ ubutegetsi nubwo hashizweho umuhuza wahoze ari na Perezida wa Tanzania Benjamin Mkapa.

Kafando, wigeze no kuba Perezida wa Burkina Faso agahe gato nk’ uko Theeasterafrican, UMURYANGO ukesha iyi nkuru cyabitangaje avuga ko nubwo hari kuza agahenge mu Burundi ngo imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje gutangaza ko hari abantu bakomeje guhohoterwa.

Ambasaderi w’ u Burundi Albert Shingiro avuga ko iki gihugu kirimo gukora ibishoboka ngo haboneke demukarasi irangwa no kwishyira ukizana, umucyo n’ amatora azakorwe mu ituze muri 2020.

Amb. Shingiro yasabye imiryango mpuzamahanga iharanira amahoro n’ umutekano gukura u Burundi mu bihugu biyiteye inkenke kuko agahenge karimo kugaruka.

Raporo y’ uku kwezi (Gashyantare 2018) Umunyamabanga mukuru wa Loni Antonio Guterres yagejeje ku kanama ka Loni gashinzwe umutekano inenga Perezida Nkurunziza ku mugambi wo guhindura itegeko nshinga ngo akomeze ayobore.

Komisiyo ya Loni muri 2016 ishinga ubutegetsi bw’ u Burundi ibyaha byibasiye inkoko muntu.

Ibitekerezo

  • None se UN niyo ikoresha amatora, cyangwa akoreshwa n’igihugu?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa