skol
fortebet

U Bushinwa n’Uburusiya byishyize hamwe biri gukora imyitozo izamara icyumweru bitegura intambara idasanzwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 15, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Ingabo zirenga ibihumbi 303,000 z’Abarusiya n’Abashinwa bari mu myitozo y’intambara idasanzwe iri kubera mu Burusiya, izaba irimo ibikoresho bikomeye n’indege z’intambara zigera ku 1000.

Sponsored Ad

Iyi myitozo yiswe Vostok-2018 iri kubera mu bilometero 5000 uvuye i Moscow mu murwa mukuru w’Uburusiya. Ikaba ihurije hamwe abasirikare ibihumbi 303,200 barimo ibihumbi 300,000 b’Uburusiya na 3200 b’Ubushinwa.

Nubwo yiswe imyitozo hari abayifata nk’imyiteguro y’intambara kuko bivugwa ko ariyo myitozo yambere iri kuri uru rwego ibaye mu myaka irenga 30 ishize, ndetse ikaba inakozwe mu gihe hari icyuka kibi hagati y’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi n’Uburusiya.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burusiya kuwa Kabiri w’iki cyumweru, yatangaje ko iki ari icyiciro cya mbere cy’iyi myitozo, aho igisirikare kigomba kwisuzuma no kugaragaza ko gifite ubushobozi bwo gutabara no kurwanira kubuso bwagutse cyane.

Harimo no kongera ubumenyi bugamije guhuza ibikorwa by’intambara zo mu kirere, mu mazi no ku butaka by’igisirikare cy’u Burusiya; ahantu hanini kandi mu gihe gito.

Ikinyamakuru 7sur7 cyatangaje ko mbere gato y’uko iyi myitozo iba, ba perezida Vladimir Poutine w’u Burusiya na Xi Jiping w’u Bushinwa bari mu biganiro ku cyambu cy’u Burusiya cya Vladivostok, aho bagaragaye bari gusangira ikirahure.

Impuguke mu bya gisirikare akaba n’umuyobozi w’Ikigo Carnegie gikora amasesengura mu bya gisirikare kiri Moscou, Colonel Dmitri Trenin, yatangarije Reuters ko kuba u Bushinwa n’u Burusiya biri kurushaho gukorana mu bya gisirikare, ari ubutumwa bukomeye ku bihugu byo mu Burayi na Amerika bihora bicungana ku jisho.

Iyi imyitozo izamara icyumweru, izakurikiranwa na Perezida w’Uburusiya, Vladmir Poutine ubwe agaragiwe n’abakuru b’ingabo.

Umuryango wo gutabarana uhuza ibihugu bihurira ku Nyanja ya Atlantica y’amajyaruguru, OTAN, watangaje ko utazabura gukurikiranira hafi ibikorwa by’igisirikare cy’u Burusiya, gifatwa nka mukeba wawo mu bya gisirikare.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa