skol
fortebet

U Rwanda rwafunguye ambasade mu gihugu cya Maroc [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 15, Jan 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 15 Mutarama 2020,I Rabat muri Maroc hafunguwe ku mugaragaro Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika.

Sponsored Ad

Ni mu muhango witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET Amb. Olivier NDUHUNGIREHE na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Maroc, Nasser Bourita ndetse n’abandi bayobozi.

Umubano w’u Rwanda na Maroc umaze igihe kinini ari nta makemwa kuko ku wa 18 Ukwakira 2016 Umwami Mohammed VI yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itanu, rwaranzwe no gusinya amasezerano y’ubutwererane mu nzego zinyuranye, arimo 19 arebana n’ishoramari mu mabanki, ubutwererane n’imikoranire isesuye hagati yabyo, korohereza abafite pasiporo z’abadipolomate kuva mu gihugu bajya mu kindi n’andi.

Hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu by’ubuhinzi kuwa 20 Ukwakira 2016, kuwa 21 Ukwakira hasinywa amasezerano hagati y’Umuryango Imbuto Foundation n’Umuryango w’Umwami Mohammed VI wa Maroc ugamije iterambere rirambye, azareba iterambere ry’inzego z’ ubuzima,uburezi, ubukungu n’iterambere ry’urubyiruko n’abagore.

Muri Werurwe nabwo u Rwanda na Maroc byashyize umukono ku masezerano 12 y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, yasinyiwe i Rabat muri Maroc mu ruzinduko rw’akazi uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera yagiriyeyo.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa