skol
fortebet

U Rwanda rwahakanye ibyo gufasha Gen Kayihura ngo azasimbure Museveni

Yanditswe: Monday 02, Oct 2017

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yahakanye yivuye inyuma ibyavugwaga ko barigufasha Umukuru w’igipolisi cya Uganda , Gen Kale Kayihura kugirango azasimbura Perezida Yoweli Museveni ku butegetsi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Major Gen. (Rtd) Frank Mugambage yabwiye ikinyamakuru Chimpreports cyandikirwa muri Uganda ko nta gahunda nimwe u Rwanda rugina na Gen Kae. Ati “Ntacyo dukorana na Gen Kale... .” Muri iki kiganiro yaboneyeho gusobanura ko ibyo bihuha bikomeje kuvugwa n’abarwanya Gen Kayihura. (...)

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yahakanye yivuye inyuma ibyavugwaga ko barigufasha Umukuru w’igipolisi cya Uganda , Gen Kale Kayihura kugirango azasimbura Perezida Yoweli Museveni ku butegetsi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Major Gen. (Rtd) Frank Mugambage yabwiye ikinyamakuru Chimpreports cyandikirwa muri Uganda ko nta gahunda nimwe u Rwanda rugina na Gen Kae. Ati “Ntacyo dukorana na Gen Kale... .”

Muri iki kiganiro yaboneyeho gusobanura ko ibyo bihuha bikomeje kuvugwa n’abarwanya Gen Kayihura.

Ambasaderi w’u Rwanda asanzwe atuye muri Kololo, mu nkengero za Kampala ari naho iki kinyamakuru Chimpreports cyamusanze.Yabajijwe ibibazo byibanda kubimaze iminsi bivugwa mu itangazamakuru y’uko U Rwanda rwaba rufasha Gen Kayihura kuzaba Perezida wa Uganda.

Yagize ati: “Ikibazo cyo kuba u Rwanda rushyigikiye rwihishwa Kayihura ntacyo kiri cyo usibye kuba ari ibihimbano”.

Abajijwe ibi nyuma y’uko byavugwaga y’uko Guverinoma y’u Rwanda iri gukorana bya hafi kugirango Kayihula azahita afata ubutegetsi Museveni avuyeho.

Ngo imikoranire y’u Rwanda na Kayihula yatangiye ubwo yakoranaga n’Igipolisi cy’u Rwanda muri gahunda zo gutoza abapolisi no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Mugambage yabajijwe nib anta nyungu u Rwanda rufite mu gushyiraho uzasimbura Museveni avuga ko ari ibinyoma ndetse ko U Rwanda rufite byishi byo kwitaho.Ati:“Ni ibibazo bya Uganda”.

Yakomeje agira ati: “U Rwanda rufite byinshi byo gukora. Ibi byose tubibona gusa mu itangazamakuru. Nta kintu nk’icyo gihari.”

Ambasaderi Mugambage yanakomoje ku Munyarwanda, Rene Rutagungira wahoze mu Ingabo z’u Rwanda,RDF kugeza n’ubu utazwi aho afungiye nubwo umuryango we ukomeje gutangaza ko afunzwe n’ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda.

Yavuze ko iki kibao cyagejejwe ku nzego zose bireba, ngo yanakindiye Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ayimenyesha iby’iki kibazo ndetse bakaba barabajije izindi nzego nk’igipolisi n’inzego z’ubutasi ariko nta n’umwe wemera ko afite Rutagungira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa