skol
fortebet

Uburundi bwafunze umupaka wabwo n’u Rwanda bwangira abantu basaga 51 kwinjira kubera Coronavirus

Yanditswe: Monday 16, Mar 2020

Sponsored Ad

Biravugwa ko igihugu cy’Uburundi cyategetse ko umupaka wacyo n’u Rwanda ufungwa nyuma y’aho icyorezo cya COVID-19 kigereye mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru abitangaza,Kuri iki Cyumweru abantu barenga 51 bangiwe kwinjira ku butaka bw’Uburundi, bavuye mu Rwanda ku mupaka wa Gasenyi muri komine Busoni, intara ya Kirundo.

Amakuru avuga ko aba bantu bangiwe kwinjira mu Burundi biganjemo abanyeshuri b’Abarundi biga mu Rwanda basezerewe ku bigo byabo kuri iki Cyumweru kubera ingamba za Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yo gufunga amashuri ibyumweru 2 kugira ngo iki cyorezo cya COVID-19 Coronavirus kidakwirakwira.

Ikinyamakuru SOS Médias Burundi gitangaza ko abantu bageze kuri uyu mupaka w’u Rwanda n’u Burundi kuri iki Cyumweru basubijwe inyuma.

Bamwe bagize bati “Abagenzi babwiwe ko amategeko yaturutse hejuru ariko ntibavuga uwatanze ayo mategeko.”

Ababyeyi bari baje gutwara abana babo bigaga mu Rwanda nabo bangiwe kwambuka umupaka bababwira ko ufunze ntawemerewe kwinjira kubera Coronavirus yageze mu Rwanda.

Ababyeyi bamwe mu Burundi bahisemo kohereza abana babo kwiga mu Rwanda,mu mwaka wa 2015 ubwo mu gihugu cyabo havukaga imyigaragambyo yo kwamagana manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza.

Amakuru avuga ko abayobozi b’Intara ya Kirundo bari gushaka ahantu bashyirira mu kato k’ibyumweru 2 abantu bose baturutse mu Rwanda ariyo mpamvu bangiye aba barundi kwinjira.

Nta muntu urwaye Coronavirus uragaragara mu gihugu cy’u Burundi.

Ibitekerezo

  • Twese twari dukwiye kwibaza aho iyi Coronavirus ijyana isi.Aho ntibyaba ari bya bindi Yezu yavuze ko mu minsi ya nyuma abantu bazagira ubwoba bw’ibintu birimo kubera ku isi nkuko tubisoma muli Luka igice cya 21,umurongo wa 26?Nange ndahamya ko turi mu minsi ya nyuma.Murebe ibintu bibi birimo kubera ku isi.Harimo iyi Virus yaduhahamuye twese,ibiza bifite ubukana budasanzwe,ibitwaro Amerika,Russia na China barimo gukora biteye ubwoba bitabagaho mbere,bishobora kurimbura isi mu kanya gato (hypersonic missiles),etc... Rwose nk’umukristu,nange ndahamya ko iki atari igihe cyo kudamarara,ahubwo koko dukwiye gushaka Imana cyane,twitegura imperuka isaha n’isaha.Ni inama tugirwa n’igitabo Imana yaduhaye ngo kituyobore.Tuge twibuka ko na mbere y’Umwuzure wo ku gihe cya Nowa,Imana yabanje "kuburira abantu",ikoresheje Nowa.Mwibuke ko abantu bari batuye isi icyo gihe banze kumva ibyo Nowa yababwiraga,kugeza igihe Umwuzure wazaga ukabica bose,hakarokoka abantu 8 gusa.Yesu wavuze iyo nkuru,yahamije ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Bisome muli Matayo,igice cya 24,imirongo ya 37 kugeza kuli 39.Rwose iyi Coronavirus ni umuburo (warning).

    Abarundi ni abantu b’abagabo pe udakumiriye urujya n’uruza ntiwahangana n’icyi cyorezo ngaho ndebera nawe ngo kuri Airport iKanombe barapima bakareka abantu. baturutse mu bihugu birimo coronavirus bakikomereza bakajya muri communaute nyuma y’icyumweru bagatahurwaho icyorezo MINISANTE ikaza ivuga ngo baza barapimwe ntibagaragaza ibimenyetso nkaho batazi ko buri ndwara igira periode d’incubation( igihe cyiri hagati yo kwandura no kugaragaza ibimenyetso) kandi icyo gihe umuntu aba yanduza, bashyireho akato nibura k’ibyumweru 2 ku bantu bose bavuye mu Bihugu bivugwamo coronavirus barebe ko bataba barinze abaturaRwanda. Uwangira MINISTER wa Health ngo mbereke mubyorezo nk’ibi nta kujenjeka ufata n’ibyemezo bibangamiye bamwe ariko ugakiza benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa