skol
fortebet

Uburusiya bugiye kwirukana abadipolomate b’ Ubwongereza

Yanditswe: Thursday 15, Mar 2018

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga w’ Uburusiya yatangaje ko igihugu cye kigiye kwirukana abadipolomate b’ igihugu cy’Ubwongereza "mu gihe cya vuba".
Ibi bitangajwe nyuma y’ uko Ubwongereza bwamaze kwirukana abadipolamate 23 b’ Uburusiya ku butaka bw’ Ubwongereza.
Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga w’ Uburusiya Sergei Lavrov yabwiye itangazamakuru ry’Uburusiya, ko kwirukana abo bakozi biteganyijwe kuba mu gihe cya vuba gusa ntiyatangaje niba birakorwa mu masaha ari imbere cyangwa niba bizakorwa mu (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga w’ Uburusiya yatangaje ko igihugu cye kigiye kwirukana abadipolomate b’ igihugu cy’Ubwongereza "mu gihe cya vuba".

Ibi bitangajwe nyuma y’ uko Ubwongereza bwamaze kwirukana abadipolamate 23 b’ Uburusiya ku butaka bw’ Ubwongereza.

Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga w’ Uburusiya Sergei Lavrov yabwiye itangazamakuru ry’Uburusiya, ko kwirukana abo bakozi biteganyijwe kuba mu gihe cya vuba gusa ntiyatangaje niba birakorwa mu masaha ari imbere cyangwa niba bizakorwa mu minsi iri imbere .

Ubwongereza bwafashe icyemezo cyo kwirukana abadipolomate nyuma y’ aho Moscou yanze gutanga ibisobanuro ku kibazo cy’ intasi y’ Uburusiya yiciwe mu Bwongereza.

Ibi byazamuye umwuka utari mwiza hagati y’ ibihugu byombi ibinyamakuru mpuzamahanga bigereranya n’ uwigeze kubaho mu Isi mu gihe cy’ Intambara y’ Ubutita.

Uburusiya bwahakanye, buvuga ko nta ruhare bwagize mu rupfu rw’ uwo muntu ndetse Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga w’ Uburusiya yavuze ko ibirego bya Minisitiri w’ Intebe w’ Ubwongereza Theresa May "Nta shingiro bifite".

Inshuti z’ akadasohoka z’ Ubwongereza arizo Ubufaransa, Ubudage na Leta zunze ubumwe z’ Amerika zatangaje ko zishyigikiye icyemezo cyafashwe na Minisitiri w’ Intebe May cyo kwirukana abadipolomate b’ Uburusiya. Ibi bihugu kandi bivuga ko Uburusiya bwagize uruhare mu iyicwa ry’umutasi wabwo waguye mu Bwongereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa