Kigali

Uburusiya bwashotoye Koreya y’ Epfo n’ Ubuyapani

Amakuru   Yanditswe na: Renzaho Ferdinand 24 August 2017 Yasuwe: 4211

Uburusiya bwohereje ibitwaro by’ubumara mu kazi hafi ya Koreya y’epfo n’Ubuyapani

Inkuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ivuga ko kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Kanama 2017, Uburusiya bwamaze kohereza ibisasu by’ubumara mu Nyanja ya Pacifique, inyanja y’Ubuyapani, inyanja y’Umuhondo n’inyanja y’uburasizuba bw’Ubushinwa, Aho byari biherekejwe n’indege z’intambara nyinshi.

Minisiteri y’ingabo mu Burusiya yavuze ko abantu b’abahanga mu guturitsa bombe n’ibisasu bya Tupolev-95MS byahawe izina rya "Bears" na NATO, bamaze kubigeza mu mazi y’izi Nyanja biherekejwe n’indege z’intambara z’Uburusiya zo mu bwoko bwa Sukhoi-35S na A-50. Gusa iyi ministeri ntabwo itangaza neza umubare w’indege zoherejwe.

Mu mafoto yafashwe, ubwo izi ndege zagurukaga zitwaye n’ibi bisasu by’ubumara, hagaragayemo indege za gisirikare za Koreya y’epfo n’Ubuyapani ziherekeje iz’Abarusiya.

Uburusiya busangiye umupaka na Koreya ya ruguru, bwagarutsweho cyane mu nkubiri y’amakimbirane mu mwigimbakirwa wa Koreya bitewe na Koreya ya ruguru ikomeje kugerageza ibisasu kirimbuzi, Uburusiya kandi ntibwigeze bwemeranya n’imigambi y’Ubuyapani yo kureka Leta zunze ubumwe z’Amerika zigashyira gahunda zazo zo guhagarika misile ku butaka bw’ubuyapani.

Author : Renzaho Ferdinand

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Ntakirutimana Jean Pierre

    Iyi nkuru ntisobanutse neza. Abize Geography muturangire aho inyanja y’abayapani, iy’abashinwa n’iy’umuhondo ziherereye.

    August 2017
  • chat_bubble Nsabimana Paul

    Ni byo iyi nkuru ntisobanutse. Ikindi muturangire aho inyanja y’abayapani, iy’umuhondo n’iy’abashinwa ziherereye. Ese zibaho? Abazi Geography ni ahanyu.

    August 2017
  • chat_bubble rubyogo

    Iyi nkuru njye ntacyo numvise mo,! Nawe se ngo uburusiya bwashotoye Korea yepfo nubuyapani none ngo indege za koreya yepfo zari ziherekeje izuburusiya ubwo bisobanuye iki muri iyi nkuru!
    Koreya ya ruguru yo ejomo ite ko utdusobanuriye , amerika yo se!! Njye ntacyo ntoyemo rwosw

    August 2017

Inzindi nkuru

Syria yashwanyurije mu kirere ibisasu 71 mu birenga 103 yarashweho

Nyuma y’igitero cyagabwe muri Siriya, kigabwe na Leta Zunze Ubumwe za...
14 April 2018 Yasuwe: 6025 1

Icyatumye umugore w’umwami Mswati III yiyahura cyateye abantu benshi...

Mswati lll yapfushije umwe mu bagore be 15 nyuma h’aho yasanzwe yiyahuye...
13 April 2018 Yasuwe: 11904 0

Mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa...

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Mata 2018, Inama y’Abaminisitiri yateraniye...
12 April 2018 Yasuwe: 6959 1

Umukobwa wa Perezida Museveni yavuze uburyo yibonaniye n’Imana amaso ku maso...

Patience Rwabwogo Museveni, umukobwa wa Perezida Museveni wa Uganda, mu...
10 April 2018 Yasuwe: 13503 6

Menya bimwe mu byaranze itariki ya 08 Mata 1994,Maj. Gen. Paul Kagame...

Kuri iyi tariki, Maj. Gen. Paul Kagame wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za FPR...
8 April 2018 Yasuwe: 6525 1

Perezida Paul Kagame yakuye James Musoni ku mwanya wa Minisitiri ashyiraho...

Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Mata 2018, nibwo Perezida Kagame yakuyeho...
6 April 2018 Yasuwe: 7435 1