skol
fortebet

Uburusiya bwatangiye kwihorera kuri Amerika

Yanditswe: Friday 28, Jul 2017

Sponsored Ad

Uburusiya bwatangiye kwihorera kuri Leta zunze ubumwe z’America, nyuma y’ibihano Leta zunze ubumwe z’America zabufatiye.
Kuri uyu wa gatanu Leta y’Uburusiya yategetse Leta zunze ubumwe z’America kugabanya abadipolomate bazo mu Burusiya nyuma y’uko Leta zunze ubumwe z’America zishyiriyeho uburusiya ibindi bihano bishya.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga ko minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya yavuze ko nyuma y’ibihano yatesheje agaciro, byari byashyizweho na Leta zunze ubumwe (...)

Sponsored Ad

Uburusiya bwatangiye kwihorera kuri Leta zunze ubumwe z’America, nyuma y’ibihano Leta zunze ubumwe z’America zabufatiye.

Kuri uyu wa gatanu Leta y’Uburusiya yategetse Leta zunze ubumwe z’America kugabanya abadipolomate bazo mu Burusiya nyuma y’uko Leta zunze ubumwe z’America zishyiriyeho uburusiya ibindi bihano bishya.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga ko minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya yavuze ko nyuma y’ibihano yatesheje agaciro, byari byashyizweho na Leta zunze ubumwe z’America, abakozi bazo I Moscow bagomba kugabanuka bakaba 455 bitarenze tariki ya 01 nzeri 2017.

Ministeri y’ububanyi n’amahanga yagize iti:"Turasaba uruhande rwa Leta zunze ubumwe z”America kuzana umubare w’abakozi barwo muri ambasade yabo I Moscow, bagendeye ku mubare w’abakozi b’Uburusiya bari muri Leta zunze ubumwe z’America."

Ibi bihano byashyizwe ahagaragara na Leta zunze ubumwe z’America ku wa kane tariki ya 27 Nyakanga bigaragaza ko Uburusiya bwangije nkana amategeko mpuzamahanga kandi bugakoresha ingufu za gisirikare mu kubangamira inyungu za Leta zunze ubumwe z’America mu mahanga.

Uburusiya kandi bwanaburiye Leta zunze ubumwe z’America kwitonda mu gihe zaba zifashe umwanzuro wo kwirukana abakozi b’uburusiya muri Leta zunze ubumwe z’America.

Ibihano Leta zunze ubumwe z’America zashyiriyeho Uburusiya n’ibirebana no kuba bwarivanze mu matora y’umukuru w’igihugu muri Leta zunze ubumwe z’America yabaye mu mwaka ushize ndetse n’ibikorwa bya gisiirkare Uburusiya bugira muri Ukraine na Syria.

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’America, Donald Trump, watsinze amatora bivugwa ko yabifashijwemo n’Uburusiya, abahanga muri politiki bagaragaza ko yashoboraga korohereza Uburusiya kuri ibi bihano, ariko ngo iyo aramuka abikoze byari kuba nk’ikimenyetso ntakuka ko afitanye umubano wihariye n’Uburusiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa