Kigali

Uburusiya bwatangiye kwihorera kuri Amerika

Amakuru   Yanditswe na: Renzaho Ferdinand 28 July 2017 Yasuwe: 1880

Uburusiya bwatangiye kwihorera kuri Leta zunze ubumwe z’America, nyuma y’ibihano Leta zunze ubumwe z’America zabufatiye.

Kuri uyu wa gatanu Leta y’Uburusiya yategetse Leta zunze ubumwe z’America kugabanya abadipolomate bazo mu Burusiya nyuma y’uko Leta zunze ubumwe z’America zishyiriyeho uburusiya ibindi bihano bishya.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga ko minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya yavuze ko nyuma y’ibihano yatesheje agaciro, byari byashyizweho na Leta zunze ubumwe z’America, abakozi bazo I Moscow bagomba kugabanuka bakaba 455 bitarenze tariki ya 01 nzeri 2017.

Ministeri y’ububanyi n’amahanga yagize iti:"Turasaba uruhande rwa Leta zunze ubumwe z”America kuzana umubare w’abakozi barwo muri ambasade yabo I Moscow, bagendeye ku mubare w’abakozi b’Uburusiya bari muri Leta zunze ubumwe z’America."

Ibi bihano byashyizwe ahagaragara na Leta zunze ubumwe z’America ku wa kane tariki ya 27 Nyakanga bigaragaza ko Uburusiya bwangije nkana amategeko mpuzamahanga kandi bugakoresha ingufu za gisirikare mu kubangamira inyungu za Leta zunze ubumwe z’America mu mahanga.

Uburusiya kandi bwanaburiye Leta zunze ubumwe z’America kwitonda mu gihe zaba zifashe umwanzuro wo kwirukana abakozi b’uburusiya muri Leta zunze ubumwe z’America.

Ibihano Leta zunze ubumwe z’America zashyiriyeho Uburusiya n’ibirebana no kuba bwarivanze mu matora y’umukuru w’igihugu muri Leta zunze ubumwe z’America yabaye mu mwaka ushize ndetse n’ibikorwa bya gisiirkare Uburusiya bugira muri Ukraine na Syria.

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’America, Donald Trump, watsinze amatora bivugwa ko yabifashijwemo n’Uburusiya, abahanga muri politiki bagaragaza ko yashoboraga korohereza Uburusiya kuri ibi bihano, ariko ngo iyo aramuka abikoze byari kuba nk’ikimenyetso ntakuka ko afitanye umubano wihariye n’Uburusiya.

Author : Renzaho Ferdinand

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida wa 2 wa Zimbabwe yavuze ko Zimbabwe igiye kubona ibihe...

Nyuma y’ uko Robert Mugabe wari umaze imyaka 37 ari Perezida wa Zimbabwe...
23 November 2017 Yasuwe: 637 0

Loni yacyashye Perezida Duterte wa Philippine n’ abayobozi bakuru b’ u...

Perezida wa Duterte wa Philippines na Perezida w’ u Burundi Pierre...
22 November 2017 Yasuwe: 1102 0

Ku mbuga nkoranyambaga Mugabe yahawe ikaze muri ICC, Museveni asabwa kugera...

Akanyamuneza kari kose mu badepite bakimara gusomerwa urwandiko rwa Mugabe...
22 November 2017 Yasuwe: 4013 2

Mugabe yandikiye inteko ishinga amategeko ayimenyesha ko yeguye ku mpamvu...

Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe amaze kwegura mu gihe inteko yari...
21 November 2017 Yasuwe: 2164 1

Uganda: Umukozi wa Minisiteri y’ amazi yarapfuye umubiri we wangirikira mu...

Abatuye Katooro, Entebbe mu mugi wa Kampala, mu gihugu cya Uganda kuri uyu...
21 November 2017 Yasuwe: 1863 0

Uganda: Abapolisi 5 n’abandi barimo uwahoze muri RDF basubijwe mu...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 20 Ugushyingo 2017 nibwo Abapolisi...
20 November 2017 Yasuwe: 1627 1