skol
fortebet

Ubushinwa buraburira Amerika ku byo ikomeje gukora kuri Koreya ya ruguru

Yanditswe: Thursday 24, Aug 2017

Sponsored Ad

Ubushinwa burasaba Leta zunze ubumwe z’Amerika zo zakwikosora ku makosa zakoze zishyiriraho Koreya ruguru ibihano bikora ku bigo bikomeye Ubushinwa buhuriraho na Koreya ya ruguru.
Euronews iratangaza ko ibi bihano binakora ku bigo by’imari by’Uburusiya, ndetse n’abandi bantu bose baba bashyigikiye gahunda za Koreya ya ruguru zo kugerageza ibisasu kirimbuzi.
Ubushinwa kugeza ubu bwagaragaje ko bwishimiye kuba bwagirana ibiganiro n’Uburusiya ndetse n’ibindi bihugu bitandukanye ngo bashakire umuti (...)

Sponsored Ad

Ubushinwa burasaba Leta zunze ubumwe z’Amerika zo zakwikosora ku makosa zakoze zishyiriraho Koreya ruguru ibihano bikora ku bigo bikomeye Ubushinwa buhuriraho na Koreya ya ruguru.

Euronews iratangaza ko ibi bihano binakora ku bigo by’imari by’Uburusiya, ndetse n’abandi bantu bose baba bashyigikiye gahunda za Koreya ya ruguru zo kugerageza ibisasu kirimbuzi.

Ubushinwa kugeza ubu bwagaragaje ko bwishimiye kuba bwagirana ibiganiro n’Uburusiya ndetse n’ibindi bihugu bitandukanye ngo bashakire umuti ibibazo biri kuvugwa hagati ya Koreya na ruguru na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Umuvugizi wa minisiteri y’Ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa, Hua Chunying yagize ati:“Ibyo Leta zunze ubumwe z’Amerika zimaze gukora ntacyo byungura mu gushaka umuti w’ibibazo bihari, kandi biragaragara ko nta gahunda zigamije inyungu ku mubano wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubushinwa”.

Abayobozi batandukanye bakaba bakomeje kugaeagaza ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zaba zarahubutse, ndetse n’umuryango w’abibumbye wananiwe guhagarika ibi bihano Leta zunze ubumwe z’Amerika zashyiriyeho Koreya ya ruguru.

Sergei Ryabkov umunyamabanga muri ministeri y’ububanyi n’amahanga avuga ko ibi bihano bitakagombye kuba byarashyiriweho koreya ya ruguru ahubwo hakagombye gukazwa uburyo bw’ibuganiro, n’ibishimangirwa na Chancelliere w’Ubudage Angela Merkel uvuga ko ibikorwa bya gisirikare nta mwanzuro byagerahp ku bijyanye n’igragezwa ry’ibisasu kirimbuzi bya Koreya ya ruguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa