skol
fortebet

Ubushinwa busanga ibihano Amerika yafatiye Venezuela nta muti bizatanga

Yanditswe: Tuesday 29, Aug 2017

Sponsored Ad

Ubushinwa buravuga ko ibihano Leta zunze ubumwe zashyiriyeho Venezuela ntacyo bizafasha mu gucyemura ibibazo biri muri iki gihugu.
Inkuru dukesha ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters ivuga ko Ubushinwa bugaragaza ko ukwivanga mu gihugu cy’abandi bikozwe n’igihugu kimwe ku giti cyacyo natcyo bikemura ahubwo birushaho gukomeza ibintu.
Ni nyuma y’uko ku wa gatanu w’icyumweru dusoje Leta zunze ubumwe z’Amerika zashyiriyeho ibihano bishya igihugu cya Venezuela inshuti ikomeye y’Ubushinwa.
Ibi (...)

Ibi bihano bikumira guverinema ya Venezuela kugira ubutwererane n’Amerika mu nzego zose haba mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ibindi, ibyo Trump avuga ko aribyo bituma President Nicolas Maduro akomeza kuyoboza igitugu.

Ni mu gihe kandi Maduro we ashinja Leta zunze ubumwe z’Amerika guhembera intambara mu bukungu, zishaka ko Venezuela ubukungu bwayo bugwa.

Ubwo umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga y’ubushinwa Hua Chunying yabazwaga uko abibona kuri uyu wa mbere, yavuze ko uruhande Ubushinwa buhagazemo ari ubwo kubahiriza ubusugire bwa buri gihugu no kwigenga kwacyo ariko badashyigikiye ibihugu byivanga mu mitegekere bwite y’ibindi bihugu.

Akomeza avuga ko ibibazo biri muri Venezuela kugeza ubu bigomba gukemurwa na guverinema yahoo ndetse n’abaturage baho ubwabo kuko nk’uko amateka abigaragaza kwivanga mu gihugu cy’abandi cyangwa kuba igihugu runaka cyonyine cyahsyiriraho ibihano ikindi bitagira icyo bifasha mu ikimurwa ry’ibibazo.

Perezida Nicolas Maduro wa Venezuela ubwo yari mu nama yaberaga i Caracas, tariki ya 25 kanama 2017/ Photos:Reuters

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa