skol
Kigali
startimes

Ubushinwa bwahaye gasopo Amerika burasa Misile 2 za kaharabutaka zanahawe n’amazina

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 28 August 2020 Yasuwe: 3622

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje kutajya imbizi n’Ubushinwa muri iyi minsi yahawe gasopo nyuma yuko Ubushinwa burashe misile ebyiri za karahabutaka mu Nyanja yabwo, zirimo imwe yiswe “aircraft-carrier killer”, yakorewe gusenya amato y’intambara atwara indege z’indwanyi.



Ikinyamakuru South China Morning Post (SCMP) cyatangaje kuri uyu wa Kane ko ingabo z’Ubushinwa, ku wa Gatatu w’Iki cyumweru zarashe misile imwe yo mu bwoko bwa ballistique DF-26B, iraswa ku ntera iri hagati ya 3,000 na 5,500 km, irasiwe mu Ntara ya Qinghai.

Ubushinwa kandi bwarashe indi misile yo mu bwoko bwa misile ziraswa mu ntera iringaniye (1,000-3,000 km) yo mu bwoko bwa DF-21D, yarasiwe mu Ntara ya Zhejiang, mu rwego rwo gusubiza ibikorwa byo mu kirere bya Amerika byagaragaye mu kirere bitemewe kugeramo (no-fly zone).

Minisitiri w’ingabo wa Amerika, Mark Esper, yavuze ko u Bushinwa bwagiye butubahiriza amasezerano agenga amategeko mpuzamahanga, yongeraho ko busa n’uburi kurushaho gushaka kwerekana ingufu zabwo muri Aziya y’Amajyepfo.

Bivugwa ko izo misile zombi zarashwe mu cyerekezo cy’akarere kari hagati y’Intara ya Hainan n’ibirwa bimaranirwa bya Paracel, nk’uko ikinyamakuru cyo muri Hong Kong cyabyongeyeho.

Icyo kinyamakuru cyavuze ko ku wa kabiri indege y’ubutasi yo muri Amerika yo mu bwoko bwa U-2 yari yinjiye nta ruhushya mu gace kashyizweho n’u Bushinwa nk’akatemerewe kunyuramo indege “no-fly zone” mu gihe amato y’u Bushinwa yari mu myitozo mu Nyanja ya Bohai ku nkombe y’amajyaruguru.

Yifashishije rumwe mu mbuga nkoranyambaga akoresha, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Bwongereza, Liu Xiaoming, yavuze ko iki gikorwa cya Amerika “cyahungabanyije cyane” imyitozo isanzwe y’u Bushinwa n’ibikorwa by’amahugurwa.

Umuvugizi wa minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa, Zhao Lijian, we yasobanuye ko iyi ndege y’ubutasi ya Amerika hejuru yabo ari “igikorwa by’ubushotoranyi”, aasaba Amerika kurekeraho.

Miisile ya DF-26B u Bushinwa bwayirashe bwa mbere ku mugaragaro mu ntangiriro z’uku kwezi, ikaba ifite ubushobozi bwo gukubita igipimo cyose kigenda mu Nyanja, ari nabyo biyigira “umwicanyi w’amato atwara indege”, nk’uko ikinyamakuru cya leta Global Times kibitangaza.

Umuvugizi wa minisiteri y’ingabo z’u Bushinwa, Colonel Wu Qian, yari aherutse gutangaza ko iyi misile ishobora gutwara imitwe isanzwe cyangwa ya kirimbuzi kandi ko ishobora kugaba ibitero simusiga ku butaka no ku nyanja.

Ku ntera ya kilometero 4.500 (2.800 miles) iraswaho, DF-26 ishobora kugera mu burengerazuba bw’Inyanja ya Pasifika no mu Nyanja y’u Buhinde, ikaba yanagera ku birindiro bya Amerika biri Guam, ku Kirwa cy’Abongereza cya Diego Garcia, ndetse no mu Mujyi wa Darwin wo muri Australia.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bobi Wine yahagaritse kwiyamamaza kubera akaga yahuye nako

Umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu muri Uganda, Robert Kyagulanyi, uzwi...
2 December 2020 Yasuwe: 1633 0

Uzwiho kuba ari inshuti ya Trump yemeje ko nta buriganya bwabaye mu matora...

Umucamanza mukuru w’Amerika William Barr avuga ko ibiro by’ubutabera akuriye...
2 December 2020 Yasuwe: 739 0

Uganda: Bamwe mu bacunga Bobi Wine bakomerekeye mu mvururu zatewe na...

Abantu batari bake bakomerekeye mu karere ka Kayunga, hafi y’umurwa mukuru...
1 December 2020 Yasuwe: 1023 0

Iran yemeje ko umuhanga wayo mu gukora ibitwaro bya Nikleyeri ’yishwe...

Iran yemeza ko Israel ndetse n’umutwe utavuga rumwe na leta ukorera mu...
1 December 2020 Yasuwe: 3474 0

Ambasaderi wa Uganda muri Kenya ’Phibby Otaala’ yanze ko bamusimbura

Ambasaderi wa Uganda muri Kenya, Phibby Otaala, yatangaje ko...
30 November 2020 Yasuwe: 1478 0

Burundi: Umunsi Nkurunziza yatabarukiyeho wagizwe umunsi mukuru mu...

Leta y’u Burundi yatangaje ko tariki ya 08 Kamena nyakwigendera Pierre...
28 November 2020 Yasuwe: 1957 0