skol
fortebet

Ubutumire bwa Raila Odinga mu irahira rye

Yanditswe: Tuesday 05, Dec 2017

Sponsored Ad

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Kenyatta akaba n’ umuyobozi w’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya (NASA), Raila Odinga,yashyize hanze ubutumire mu irahira rye nk’umukuru w’igihugu cya Kenya nk’uko abyivugira.
ku wa 28 Ugushyingo 2017 nibwo Uhuru Kenyatta yarahiriye kuyobora iki gihugu, nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwemeje bidasubirwaho ko yatsinze icyiciro cya Kabiri cy’amatora yasubiwemo.
The East African yandikirwa muri Kenya yanditse ko ku wa Kabiri tariki (...)

Sponsored Ad

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Kenyatta akaba n’ umuyobozi w’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya (NASA), Raila Odinga,yashyize hanze ubutumire mu irahira rye nk’umukuru w’igihugu cya Kenya nk’uko abyivugira.

ku wa 28 Ugushyingo 2017 nibwo Uhuru Kenyatta yarahiriye kuyobora iki gihugu, nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwemeje bidasubirwaho ko yatsinze icyiciro cya Kabiri cy’amatora yasubiwemo.

The East African yandikirwa muri Kenya yanditse ko ku wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo aribwo Polisi ya Kenya yakomye mu nkokora umugambi wa Raila Odinga n’abamushyigikiye, bari mu rugendo bagana mu myigaragambyo ku kibuga cya Jacaranda giherereye i Nairobi, ikabaminjamo imyuka iryana mu maso.

Raila Odinga yatangiye gutumira mu irahira rye

Nyuma y’aho Raila Odinga yahise atangaza ko nk’uko Kenyatta yarahiriye kuyobora Kenya, nawe ku wa 12 Ukuboza 2017 azarahira nka Perezida watowe n’Abanya-Kenya.

Ikinyamakuru 411 UG Magazine kiravuga ko ubu butumire bwa Odinga bwanyuze kuri Telegram, buvuga ko umuhango w’irahira rye uzaba ariko ko abazawitabira bazamenyeshwa aho uzabera ari uko bahageze.

Ngo abazitabira uwo muhango bose bazahurira ku muhanda wa Manyanja hafi n’umujyi wa Nairobi muri Kenya.

Kuwa kabiri ushize Odinga yari yavuze ko azarahirira kuyobora Kenya abaturage bishimira imyaka 54 bamaze bibohoye.Yagize ati “Nzarahira nka Perezida imbere y’imbaga y’abaturage kandi nzinjira mu ngoro ya Perezida kuwa 12 Ukuboza 2017.”

Uyu munyapolitike yavuze ko Uhuru Kenyatta atari perezida wa Kenya.Avuga ko adashobora kurahira nk’uko Besigye wa Uganda ukunze guhangana na Museveni abikora.Ati “Tuzakora indahiro yacu nk’uko Emmerson wa Zimbabwe yabikoze.”

Kenyatta yarahiye hari abakuru b’ibihugu batandukanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa