Kigali

Uganda : Abadepite bananiwe kumvikana ku itegeko ry’ ubutane no gukuramo inda

Amakuru   16 February 2017 Yasuwe: 610 0

Umushinga w’ itegeko ry’ ubutane no gukuramo inda umaze imyaka 10 mu nteko ishinga amategeko ya Uganda wongeye guteza kutumvikana mu badepite.

Ubwo batangaga ibitekerezo kuri uyu mushinga w’ itegeko kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare, mu nama yateguwe n’ ishyirahamwe ry’ abagore bari mu nteko ishinga amategeko UWOPA, bamwe mu badepite bagaragaje ko kuganira kuri uyu mushinga w’ itegeko nko guta umwana mu gihe abandi bavugaga ko hakwiye kujyaho amategeko aha umurongo ibijyanye n’ ubutane no gukuramo inda.

Dorothy Nshaija, Ushinzwe umutungo wa UWOPA yavuze ko hari abafashe uyu mushinga w’ itegeko nk’ ugamije gushishikariza abashakakanye kwaka gatanya, avuga ko uyu mushinga ugomba gusobanuka neza.

Yagize ati “Uyu mushinga w’ itegeko urimo ibitekerezo by’ abaturage, ikibazo kirimo ni uko uburyo witwa hari abawufata nk’ ugamije guteza imbere gatanya, kandi sibyo ahubwo ugamije kwereka abashakanye uburenganzira bwabo”

Depite Simeo Nsubuga avuga ko uyu mushinga w’ itegeko unyuranyije n’ umuco n’ imyizerere y’ abanya Uganda.

Yagize ati “Abateguye uyu mushinga w’ itegeko ntabwo bigeze baganira n’ abanyamadini, kandi motto ya Uganda Imana n’ igihugu”

Ibitecyerezo

  • Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa

Inzindi nkuru

Yatawe muri yombi agerageza guhungira mu Rwanda kubera ibyo yavuze kuri...

Tundu Lissu umunyapolitiki utavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Tanzania yatawe...
21 July 2017 Yasuwe: 2561 0

Dore impamvu Amerika itinya kurasa kuri Koreya ya Ruguru

Umwaka wa 2017, waje uzambya ibintu ku buryo bukomeye ubwo Perezida Donald...
20 July 2017 Yasuwe: 4264 2

Menya imvano yo kuba Korea zombi zirebana ay’ ingwe

Ubwo intambara ya kabiri y’isi yose yageraga ku mpera zayo, hahise haduka...
19 July 2017 Yasuwe: 980 0

Perezida Erdogan yavuze ko ashobora kuzica abagerageje kumurikira ku...

Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan, yashimye abantu, barimo...
16 July 2017 Yasuwe: 1159 1

Tanzania: Umudepite yatawe muri yombi ashinjwa gutuka Perezida...

Umudepite witwa Halima Mdee wo guhigu cya Tanzania yatawe muri yombi...
5 July 2017 Yasuwe: 574 0

U Burusiya n’ u Bushinwa barasaba ko ikibazo cya Koreya ya Ruguru cyaca mu...

Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga w’ u Burusiya Sergei Lavrov, yavuze ko...
5 July 2017 Yasuwe: 1519 0