skol
fortebet

Uganda: Abadepite biyemeje gukoropa imisarane kubera inzara iri mu baturage (Videwo)

Yanditswe: Saturday 15, Apr 2017

Sponsored Ad

Bamwe mu badepite baravuga ko bagiye kujya mu kinamba bakoza imodoka abandi bakoza imisarane mu rwego rwo gushaka amafaranga yo gufashisha abaturage ba Uganda bugarijwe n’ ikibazo cy’ ibura ry’ ibiribwa.
Abo badepite barimo David Abala wo muri NRM, Umudepite uhagarariye abagore Monica Amoding nawe wo muri NRM, umudepite wigenga Silas Aogon, Cosmas Elotu wo muri NRM, n’ abandi.
Intandaro y’ ibi byose ngo ni ikibazo cy’ ibura ry’ ibiribwa cyugarije agace ka Teso. Abo badepite bavuga ko (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu badepite baravuga ko bagiye kujya mu kinamba bakoza imodoka abandi bakoza imisarane mu rwego rwo gushaka amafaranga yo gufashisha abaturage ba Uganda bugarijwe n’ ikibazo cy’ ibura ry’ ibiribwa.

Abo badepite barimo David Abala wo muri NRM, Umudepite uhagarariye abagore Monica Amoding nawe wo muri NRM, umudepite wigenga Silas Aogon, Cosmas Elotu wo muri NRM, n’ abandi.

Intandaro y’ ibi byose ngo ni ikibazo cy’ ibura ry’ ibiribwa cyugarije agace ka Teso. Abo badepite bavuga ko guverinoma iseta ibirenge mu kugeza ibiribwa kuri abo baturage baturage.

Umudepite yagize ati “Gusonza ntabwo bikiri ibihuha, ntabwo ari ikintu cyo gukerensa, abaturage barabaye kubera kutagira ibiribwa”

Depite Abala yasabye guverinoma ya Uganda ko igomba kugeza ku wa Kabili w’ icyumweru gitaha (tariki 18 Mata 2017) yamaze kugeza ibiribwa kuri abo baturage. Iyi ngo niyo nzira rukumbi yo kuburizamo imyigaragarambyo abaturage barimo gutegura.

Depite Abala yavuze ko mu rwego rwo kugaraga ko ikibazo gikaze bazoza imisane n’ imodoka.

Yagize ati “Kugira ngo tugaragaze ko ari ikibazo gikomeye tugiye koza imodoka no gukorapa imisarane rusange irimo n’ iyo mu ngoro y’ inteko ishinga amategeko kugira ngo tubone amafaranga yo gutabara abaturage bacu”

Dail monitor dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu ntangiro z’ iki cyumweru ubwo Leta yahaga abatuye Katakwi impfashanyo zigizwe n’ ibiribwa, Musa Ecweru, umunyamabaga wa Leta muri Minisiteri yo gukumira ibiza yavuze ko Uganda ikeneye ibiribwa byinshi byo gufashisha abaturage kuko inzara iri ku kigero cyo hejuru.

Nubwo bimeze gutya ariko tariki 5 Mata ishyaka FDC ritavuga rumwe n’ ubutegetsi ryakusanyije ibiribwa byo gufashisha abaturage bashonje polisi irabashushubikana ivuga ko bagiye guha ibiribwa abaturage Leta itabibahereye uburenganzira.

Muri Werurwe Minisiteri y’ imari n’ igenamigambi yabwiye itangazamakuru ko amatora y’ abayobozi b’ imidugudu n’ ay’ abayobozi b’ inama y’ igihugu y’ abagore yari ateganyijwe muri uko kwezi yasubitswe bitewe n’ uko miliyari 15 z’ amashilingi ya Uganda yagombaga gukoresha muri ayo matora agiye gukoreshwa mu kugoboka abaturage bugarijwe n’ inzara.

Reba ukuntu polisi yashushubikanye FDC yagiye gufashisha abaturage ibiribwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa