skol
fortebet

Uganda: Abanyamadini basabwe kudasezenya abatarateye ibiti 15

Yanditswe: Thursday 18, May 2017

Sponsored Ad

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga yasabye abanyamadini kutemera gusezeranya umugore n’umugabo, igihe cyose baterekanye icyemeza ko bamaze gutera ibiti 15.
Ibi Kadaga yabitangaje ubwo yari mu karere ka Kamuli, aho yagaragaje ko kwangirika kw’ibidukikije muri Uganda bikomeje kugira ingaruka ku buhinzi.
Mu kiganiro na Daily Monitor, Kadaga yatangaje ko abantu bakomeje gufata ibidukikije uko bishakiye, aho yatanze urugero rw’Ikiyaga cya Chad gikomeje gukama, umuti (...)

Sponsored Ad

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga yasabye abanyamadini kutemera gusezeranya umugore n’umugabo, igihe cyose baterekanye icyemeza ko bamaze gutera ibiti 15.

Ibi Kadaga yabitangaje ubwo yari mu karere ka Kamuli, aho yagaragaje ko kwangirika kw’ibidukikije muri Uganda bikomeje kugira ingaruka ku buhinzi.

Mu kiganiro na Daily Monitor, Kadaga yatangaje ko abantu bakomeje gufata ibidukikije uko bishakiye, aho yatanze urugero rw’Ikiyaga cya Chad gikomeje gukama, umuti akaba ari nta wundi uretse gutera ibiti byinshi.

Ati “Igihe dufite ubukwe, ibirori bikwiye gukoreshwa mu gutera ibiti. Tugatera ibiti bitanu iwabo w’umukobwa, bitanu iwabo w’umuhungu n’ibindi bitanu mu rugo rwabo rushya.”

Yakomeje avuga ko mu gihe abantu babanye badasezeranye mu idini, uturere dukwiye gushyiraho amategeko arebana n’ingingo yo gutera ibiti.

Kuva mu myaka ya 1960, muri Uganda amashyamba yatangiye kwangirika ku buryo hari n’abavuga ko mu myaka 10 iri imbere, ubutaka buzaba bwambaye ubusa.

Ibi kandi binashimangirwa na raporo yakozwe n’abafite mu nshingano amazi n’ibidukikije mu 2016, yagaragaje ko mu 2015 igice kigizwe n’amashyamba cyari 11%, mu gihe mu 1990 yari agize 24% by’ubuso bwa Uganda.

Kuva mu 1990-2005, amashyamba kimeza ari mu bice bitarinzwe yavuye kuri hegitari 3.46, agera kuri hegitari 2.3. Ibi ahanini biterwa n’ibikorwa by’ubuhinzi n’abandi bayatema bagira ngo babone amakara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa