skol
fortebet

Uganda: Abapolisi 5 n’abandi barimo uwahoze muri RDF basubijwe mu rukiko

Yanditswe: Monday 20, Nov 2017

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 20 Ugushyingo 2017 nibwo Abapolisi 5 ba Uganda n’abandi bantu 4 barimo umunyarwanda Rene Rutagungira wahoze muri RDF, bagejejwe imbere y’urukiko rwa gisirikare ruherereye i Makindye ngo bisobanure ku cyaha bashinjwa cyo gushimuta Lt.Joel Mutabazi wamaze gukatirwa n’inkiko z’u Rwanda.
Uko ari 9 bamaze iminsi bafunzwe n’inzego z’umutekano za Uganda, bagiye bafatwa mu minsi itandukanye dore ko umunyarwanda Rene ariwe wabanje gushimutwa ndetse umuryango we (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 20 Ugushyingo 2017 nibwo Abapolisi 5 ba Uganda n’abandi bantu 4 barimo umunyarwanda Rene Rutagungira wahoze muri RDF, bagejejwe imbere y’urukiko rwa gisirikare ruherereye i Makindye ngo bisobanure ku cyaha bashinjwa cyo gushimuta Lt.Joel Mutabazi wamaze gukatirwa n’inkiko z’u Rwanda.

Uko ari 9 bamaze iminsi bafunzwe n’inzego z’umutekano za Uganda, bagiye bafatwa mu minsi itandukanye dore ko umunyarwanda Rene ariwe wabanje gushimutwa ndetse umuryango we utangira kuvuga ko utazi aho aba.

Nyuma urwego rw’ubutatsti rwahakanye ko arirwo rumufite ariko mu cyumweru gishize Rene yagejejwe mu rukiko ari kumwe n’abapolisi 5 ndetse n’abandi 3 bose bambaye amapingu.

Ikinyamakuru Chimpreports cyandikirwa muri Uganda cyavuze ko abaregwa uko ari 9 bose bagejejwe imbere y’umucamanza barinzwe mu buryo bukomeye bambitswe amapingu.

Uko ari 9 bakurikiranyweho n’Ubutabera bwa Uganda gushimuta Lt.Joel Mutabazi binyuranije n’amategeko y’impunzi bakamugarura mu Rwanda kandi yari yarahawe ubuhungiro n’igihugu cya Uganda.

Abaregwa bose ni SCP Joel Aguma; SSP Nixon Agasirwe, Sgt Abel Tumukunde, ASP James Magada na Faisal Katende.Abandi ni Benon Atwebembeire, Amon Kwarisiima, Rene Rutagungira wahoze ari umusirikare mu Rwanda na Bahati Mugenga.

Kuwa 25 Ukwakira 2013 mu gace ka Kamengo muri Mpigi nibwo Lt.Joel Mutabazi wahoze ari mu basirikare barinda Perezida Perezida Kagame yafashwe ashinjwa gutunga imbunda zo mu bwoko bwa Girinade atabyemerewe kandi ari impunzi agarurwa mu Rwanda.

Yahise agezwa mu rukiko; icyo gihe urukiko Rukuru rwa gisirikare rwa Kanombe rwakatiye Lt Mutabazi Joel gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikare, nyuma yo guhamwa n’ icyaha cy’ubwicanyi no gukorana na FDLR na RNC.

Abunganira abaregwa Evans Ochieng na Caleb Alaka babwiye umucamanza ko abo bunganira bafashwe mu buryo bunyuranije n’amategeko kandi ko bafatwa nabi aho bafungiye.

Sgt (Rtd) Rene Rutagungira yakoreye igisirikare cy’u Rwanda igihe kinini mbere yo gusezera akajya kwikorera, bivugwa ko yabanye bya hafi na Minisiti w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe. Impapuro yinjiriyeho muri Uganda zerekana ko yahageze mu 2014.

Ibitekerezo

  • Hari inkuru usoma ukibaza ikigenderewe: Ibyo gukurikirana abaregwa gufata Lt Mutabazi no kuba ngo Ntagungira "yarabanye bya hafi na Minisitiri w’Ingabo James Kabarebe" byaba bihurira he? Abasesengura kundusha mudufashe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa