skol
fortebet

Uganda: Abasirikare n’abapolisi 7 bagejejwe mu rukiko bashinjwa guha amakuru y’ibanga u Rwanda

Yanditswe: Tuesday 11, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Abasirikare n’abapolisi barindwi ba Uganda bashinjwa gusangiza amakuru y’ibanga abakozi b’inzego z’umutekano za Guverinoma y’u Rwanda, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri iki gihugu rwategetse ko bagumishwa muri gereza

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere, itariki 10 Kanama, abaregwa bose uko ari barindwi bagejejwe imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye, ruyobowe na Lt. Gen. Andrew Gutti nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Observer.

Abashinjwa ni ba Sous Lieutenants babiri, Alex Kasamula, ukorera Military Police, Philip Neville Ankunda, ukorera ku biro bikuru bya Special Force nk’umupilote, ba Privates Nathan Ndwaine, Moses Asiimwe na Godfrey Mugabi, biga ibijyanye na engineering no gukanika indege mu Ishuri ry’Ubwirinzi bwo mu kirere rya Nakasongola Air Defense Wing.

Abandi ni ba Assistant Superintendents of Police, Benon Akandwanaho na Frank Sabiiti bakorera kuri Polisi ya Kira no mu ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba ku mupaka wa Mutukula.

Bashinjwe ibyaha bifitanye isano bihabanye n’ingingo ya 130 y’amategeko ya UPDF, riteganya icyaha kijyanye no gutangaza amakuru y’ibanga ku mwanzi cyangwa ku ngabo zitabyemerewe, umuntu cyangwa rubanda rutabifitiye uburenganzira.

Ubushinjacyaha buyobowe na Capt. Ambrose Baguma, buvuga ko hagati ya Gashyantare na Gicurasi muri uyu mwaka, abashinjwa n’abandi batarafatwa, ahantu hatandukanye muri Kampala, basangije amakuru y’ibanga abantu bakorera Guverinoma y’u Rwanda bagamije guhungabanya umutekano w’ingabo za Leta ya Uganda.

Ubushinjacyaha ntibwatanze ibisobanuro birambuye ku bwoko bw’amakuru abashinjwa bahaye abo bantu bivugwa ko bakorera Guverinoma y’u Rwanda, gusa abaregwa bo bahakana ibyo bashinjwa. Umushinjacyaha Baguma akaba yasabye ko bakomeza gufungwa kugeza ku itariki 31 Kanama mu gihe iperereza rikomeje, umucamanza Gutti nawe abiha umugisha.

Biravugwa ko abashinjwa bamaze hafi amezi ane bafungiwe muri kasho z’Urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare (CMI) mu Kigo cya gisirikare cya Makindye nyuma y’itabwa muri yombi ryabo muri mata na Gicurasi 2020 bashinjwa ibyaha by’ubutasi.

Ibihugu by’u Rwanda na Uganda bimaze imyaka hafi itatu umubano wabyo warangiritse, uruhande rumwe rushinja urundi gushaka guhungabanya umutekano warwo, hakaba haragiye haba inama zigamije gukemura ibibazo bifitanye ariko na n’ubu hakaba nta cyizere gihari nyuma y’aho ibiganiro byasaga nk’ibigitanga byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

Mu cyumweru gishize, ku itariki 04 Kanama, Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni akaba yaragiriye inama Abaturage ba Uganda yo kutazongera gukandagiza ikirenge mu Rwanda, abatazabyubahiriza bakazajya birengera ingaruka.

Ibi u Rwanda rukaba narwo rwarabisabye Abanyarwanda muri Gashyantare umwaka ushize nyuma y’aho bari bakomeje gutabwa muri yombi bya hato na hato muri Uganda bagafungwa bamwe bagakorerwa iyicarubozo bitwa intasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa