Kigali

Uganda: Besigye yakuwe kubuyobozi bw’ishyaka FDC yashinze

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 25 November 2017 Yasuwe: 2273

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihugu cya Uganda ryatoye umuyobozi mushya usimbura umunyepolitiki Dr.Kiza Besigye mu matora yabereye kuri stade ya
Mandela hafi y’umugi wa Kampala.

Patrick Oboi Amuriat niwe watsindiye uyu mwanya w’umukuru w’ishyaka FDC.Ni umwanya yari ahanganiye na Generari Mugisha Muntu.

Oboi wegukanye itsinzi yatowe ku majwi 641.Mugisha we yagize amajwi 463. Moses Byamugisha yabonye amajwi 3 mu gihe Daniel yabonye amajwi 2 muri aya matora y’ishyaka FDC.

Oboi wegukanye instinzi yigeze kuba umudepite mu inteko nshingamategeko mu gihe kingana n’imyaka itanu .

Besigye washinze iri shyaka akaba n’umuyobozi waryo nawe yitabiriye aya matora yo guhitamo umusimbura kubuyobozi bwa FDC.

Dan Mugarura Umuyobozi wa komisiyo y’amatora yatangaje kuri uyu wa gatandatu ko Oboi ariwe watsinze amatora y’umukuru w’ishyaka rya FDC.

Generali Muntu yayoboye iri shyaka mu 2012, akaba yariyongeye
kwiyamamaza ariko ntiyatorwa.Nyma y’amatora bamaze yashimiye Oboi wamutsinze ndetse anamwifuriza kuzuza inshingano ahawe n’ishyaka rya FDC.

Oboi yatangaje ko azakorana bya hafi na Generari Muntu kugira ngo bazateze
imbere ishyaka rya FDC. Mu 2014 nibwo ishyaka rya FDC ryashinzwe rishinzwe na Kiza Besigye uhora uhanganye na Perezida Yoweli Kaguta Museveni.

Besigye yabaye umuyobozi w’ishyaka rya FDC (Forum for democratic Change), ndetse atangira guhatanira amatora y’Umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2001, 2006 , 2011 na 2016.Asanzwe ari umuganga, akaba umunyapolitike anafite ipeti rya Koloneri mu gisirikare cya Uganda.

Kiza Besigye yageze mu gikorwa cyo gutora

Patrick Oboi Amuriat arahirira kuyobora ishyaka rya FDC

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Helenjuire

    online gambling sites for real money
    play casino games online
    play casino games online
    online casino slots

    24 February

Inzindi nkuru

Amerika irashinja Ubushinwa n’Uburusiya kubohera Afurika mu madeni

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye kureka ibikorwa...
14 December 2018 Yasuwe: 913 0

Kongo: Komisiyo y’ amatora yafashwe n’ inkongi hasigaye iminsi 10 ngo...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukuboza 2018 ibiro bya Komisiyo...
13 December 2018 Yasuwe: 1284 0

Dr Mukwege afite amakenga ko amatora ya Perezida wa Kongo azateza...

Umunyekongo uherutse kuronka igihembo kitiriwe Nobel, Dr Denis Mukwege,...
11 December 2018 Yasuwe: 990 0

‘Mu Bufaransa essence ikwiye kujya itangirwa ubuntu kuko yibwa muri Afurika’...

Mu gihe mu minsi ishize Perezida w’ u Bufaransa yari yasabye ko imisoro ya...
9 December 2018 Yasuwe: 3239 1

Jeannette Kagame yongeye guha abana b’ u Rwanda ’NOHELI’

Umufasha wa Perezida w’ u Rwanda yakiriye abana baturutse mu turere twose...
9 December 2018 Yasuwe: 1152 1

Perezida Trump yakinnye ku mu byimba Perezida Macron kubera imyigarambyo ya...

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump aherutse gutera...
9 December 2018 Yasuwe: 1966 0