skol
fortebet

Uganda : Impunzi z’ Abarundi zimye amatwi Minisitiri uzishinzwe

Yanditswe: Saturday 18, Feb 2017

Sponsored Ad

Minisitiri ufite impunzi mu nshingano mu Burundi yagiye muri Uganda kuganiriza impunzi z’ Abarundi ziriyo azishishikariza gutaha zimwima amatwi.
Mu gihe byari byitezwe ko ibiganiro bya Minisitiri Pascal Barandagiye biza kuba mu mutuzo siko byagenze kuko nyuma y’ iminota 30 ibyari ibiganiro byahindutse akavuyo.
Izi mpunzi ziri mu nkambi ya Nakivale mu karere ka Isingiro zeretse uyu mu Minisitiri ko ibyo arimo kuzimbwira ntacyo bizibwiye.
Minisitiri Barandagiye yabwiye izi mpunzi ko igihugu (...)

Sponsored Ad

Minisitiri ufite impunzi mu nshingano mu Burundi yagiye muri Uganda kuganiriza impunzi z’ Abarundi ziriyo azishishikariza gutaha zimwima amatwi.

Mu gihe byari byitezwe ko ibiganiro bya Minisitiri Pascal Barandagiye biza kuba mu mutuzo siko byagenze kuko nyuma y’ iminota 30 ibyari ibiganiro byahindutse akavuyo.

Izi mpunzi ziri mu nkambi ya Nakivale mu karere ka Isingiro zeretse uyu mu Minisitiri ko ibyo arimo kuzimbwira ntacyo bizibwiye.

Minisitiri Barandagiye yabwiye izi mpunzi ko igihugu cy’ u Burundi gitekanye azisaba gutahuka zigasubira mu gihugu cyazibyaye.

Yagize ati “Nk’ uko mubizi mu gihugu twari dufite ibibazo, ibyo bibazo byarakemutse”

Ubwo yari akimara kuvuga aya magambo impunzi yahise zitera hejuru zikoresha ibimenyetso zimubwira ngo ‘icara’.

Umwe muri izi mpunzi utaratangarije Dail monitor amazina ye ku mpamvu z’ umuitekano we yavuze ko badashaka gutaha ko n’ ibyo bababwiye birimo kubarya mu matwi bitewe n’ uko abaje kubivuga ari Leta yabatumye.

Izi mpunzi zivuga ko zavuye mu Burundi zihunga ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza kubera ko zitavuga rumwe nawe.

Barandagiye yabwiye izi mpunzi ko zigomba gutaha zabishaka zitabishaka.

Izi mpunzi zanze kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu cy’ u Burundi, zibaza uyu mu Minisitiri iby’ ukuntu yagize uruhare mu iyicwa ry’ Abarundi muri 2015.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa